Umuryango utari uwa Leta witwa Transformational Ministries Rwanda uharanira guteza imbere imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage, umaze koroza inka 59 abaturage bo mu Karere ka Musanze indi miryango ihabwa ubundi bufasha buyiteza imbere.
Aborojwe kuri iyi nshuro, ni imiryango 10 yo mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze yahawe inka z’amashashi zirimo n’izihaka, abazihawe basabwa kuzifata neza zikabateza imbere kandi bakazitura n’abandi batari borozwa.
Bamwe mu bagabiwe inka, bavuga ko bafite intego yo kuzorora neza zikabateza imbere kandi ko batazazikubira bonyine ahubwo bazagerageza no koroza abaturanyi babo ndetse bagasangira n’umusaruro w’amata n’ifumbire.
Ukundase Marie Alice, ni umwe muri bo, yagize ati “Ndi umuntu washatse korora ariko amikoro make ambera imbogamizi, ubu kuba mbonye inka nziza kandi nari nshaka, ngiye kuyorora neza kugira ngo inteze imbere. Izampa ifumbire, abana banjye banywe amata nanjye noroze abandi.”
Komezusenge Esdore nawe yagize ati “Iyi nka bampaye iranshimishije cyane kuko nta bushobozi nari mfite bwo kuyigurira kandi nyishaka. Abaturanyi banjye nabo nzabaha amata kuko inka ni ikimenyetso cy’urukundo kandi nzoroza n’abandi.
Umuyobozi wa Transformational Ministries Rwanda, Bishop John Rucyahana, avuga ko ibikorwa nk’ibi babikora kubera urukundo agasaba ababa bafashijwe guhindura imibereho n’ubuzima bagatera imbere.
Ati “Ibi tubikora kubera urukundo n’umuco dukura ku murongo watanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Inka ni urukundo, ni ubukure kuko uyifite aba afite ifumbire agahinga akeza, abona amata mu muryango n’abaturanyi bakanya bakarwanya imirire mibi n’igwingira ndetse zirororoka bakagurisha bagatera imbere.”
“Aba rero duhaye inka turabasaba kuva aho bari bari bagatera imbere nabo bagire icyo bagaba bahereye kuri aya mahirwe. Ntibazongere gusubira inyuma mu bukungu n’iterambere.”
Umuyobozi w’Umurenge wa Gacaca, Mukasano Gaudence, avuga ko usibye kuba inka ari ikimenyetso cy’urukundo kuri ubu inka yamaze kuba ishingiro ry’iterambere kuko zisigaye zihenze agasaba aborojwe kuzitaho kugira ngo zitange umusaruro.
Yagize ati “Mbere ya byose turashimira Transformational Ministries kuko bafite umutima wo gukunda abaturage bakabafasha kurwanya ubukene. Aba baturage turabasaba kuzorora neza kuko nazo ni nziza. Muri izi nka twitezemo kurwanya imirire mibi n’igwingira, kuzamura ubukungu kuko bazahinga beze kuko bazafumbira hiyongereho n’iterambere kuko zizororoka.”
Transformational Ministries Rwanda kandi ifite abanyeshuri barenga 200 yishyurira amafaranga y’ishuri, ibikoresho n’ibindi bakenera, yatanze kandi intama n’ihene 119, yubakira ubwiherero 36 imiryango itishoboye indi 13 yubakirwa aho kuba ndetse n’abanyamuryango 60 b’amakoperative y’ubuhinzi baguriwe imirima bahabwa imbuto n’ifumbire.





