Amakuru Uburezi

Abanyeshuri ba INES Ruhengeri bamuritse umuco wo mu bihugu birenga 20 baturukamo

Urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru ry’ubumenyingiro, INES Ruhengeri, bamuritse umuco w’ibihugu 24 baturukamo, basabwa kuwusigasira nk’ingobyi ihetse amateka n’inkomoko y’iterambere.

Mu birori byo kumurika umuco, ( Intercultural Day), muri Ines Ruhengeri wahuje abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye, bamurika imbyino, imirire n’iminywere, imyemerere, imyambaro n’imyambarire ndetse barasangira bagamije kurushaho kumenyana.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Ines Ruhengeri, Musenyeri Visenti Harolimana, yibukije urubyiruko ko umuco ari nk’ingobyi ihetse amateka y’igihugu kandi ko nta terambere ryagerwaho ridashingiye ku muco.

Yasabye kandi abanyeshuri kubakira ku mico yabo bagaharanira ubumwe no kugira intego yo kubyaza umusaro ubumenyi bahabwa bagamije gukemura ibibazo by’ibihugu byabo.

Yagize ati “Guhurira hamwe kwanyu ni amahirwe akomeye yo gusangira indangagaciro no kwigira ku byiza by’abandi. Mukwiye kubyaza umusaruro aya mahirwe mugaharanire ubumwe kugira ngo mubashe gukemura bimwe mu bibazo by’ibihugu muturukamo.”

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye iki gikorwa, bemeje kibafasha kurushaho kumenyana no kumva ko hari byinshi bahuriyeho nk’abanyafurika binyuze mu mico itandukanye.

Alec Daniel Chol wo muri Sudani y’Epfo yagize ati “Iki gikorwa kiduha umwanya wo kwerekana abo turi bo no gusangira umuco wacu n’abandi. Iyo dusangiye ubuzima bwa buri munsi hano ku ishuri bituma turushaho kumva ko turi bamwe nubwo dutandukanye.”

Musoya Nsenga Joel wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nawe yagize ati ” Nubwo dutandukanye mu ndimi n’ibihugu, imico yacu ifite byinshi ihuriyeho. Dukwiye kuyishingiraho mu kubaka ubumwe no gukemura ibibazo byacu aho kwitandukanya.”

Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Charity Manyeruke, wibukije abanyeshuri ko amasomo biga adakwiye kubafasha kubona akazi gusa, ahubwo ko bagomba no kuyabyaza umusaruro mu guteza imbere indangagaciro n’urukundo ku Migabane wa Afurika.

Ati “Mujye mukoresha ubumenyi mufite mu guteza imbere ibihugu byanyu no kuba umusemburo w’impinduka nziza ku mugabane wacu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Pascal Ngendahimana, yibukije abo banyeshuri ko kuba bahura bagasangizanya umuco bikwiye kuba bibategurira kwitegura kujya ku isoko ry’umurimo mpuzamahanga.

Ati “Guhura kw’abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye bibafasha kwiga byinshi no kwitegura gukorera ku rwego mpuzamahanga.”

Umunsi Mpuzamico, (Intercultural Day), uba buri mwaka kugira ngo abanyeshuri barusheho kwiyumvanamo no kuzamura ubumenyi bwabafasha guteza imbere ibihugu byabo bashingiye ku mico bigiye ku bindi bihugu.

Mu bihugu byitabiriye birimo u Rwanda, Zimbabwe, Ethiopia, South Sudan, Liberia, Comoros, Mali, Romania, Central African Republic, Republic of Congo (Congo-Brazzaville), Uganda, Sudan, Niger, Guinea, Kenya, Nigeria, Ghana, Burundi, Democratic Republic of Congo (DRC) na Cameroon.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Ines Ruhengeri, Musenyeri Visenti Harolimana, yibukije urubyiruko ko umuco ari nk’ingobyi ihetse amateka y’igihugu kandi ko nta terambere ryagerwaho ridashingiye ku muco
Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Charity Manyeruke, wibukije abanyeshuri ko amasomo biga adakwiye kubafasha kubona akazi gusa, ahubwo ko bagomba no kuyabyaza umusaruro mu guteza imbere indangagaciro n’urukundo ku Migabane wa Afurika
Urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru ry’ubumenyingiro, INES Ruhengeri, bamuritse umuco w’ibihugu 24 baturukamo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *