Amakuru Ubuzima

Abaturarwanda bakanguriwe kwitondera kugurira inyama ahatujuje ubuziranenge 

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, RICA, kugira inama Abaturarwanda yo kwitondera kugurira inyama ahantu hose babonye kuko zishobora kubagiraho ingaruka mbi mu gihe zitujuje ubuziranenge.

Ibi bituma hatabaho ingaruka zishobora kubagiraho mu gihe izaba zabagiwe ahantu habi cyangwa zabitswe nabi zikaba zabagiraho ingaruka mbi z’uburwayi butandukanye.

Mu bukangurambaga buhuriweho na RICA na Rwanda Standard Board, RSB, bugamije gushishikariza abaturage kwitondera inyama ziba zabazwe mu buryo butanoze, Dr. Gaspard Simbarikure, Umukozi wa RICA ushinzwe Kugenzura Isuku n’Ubuziranenge n’Akato k’Ibikomoka ku Matungo, avuga ko abantu bakwiye kwirinda kugura inyama zitabagiwe mu mabagiro yizewe

Yagize ati “70% by’indwara z’amatungo zishobora no gufata abantu, iyo abantu bagiye kurya inyama zitapimwe, baba bafite ibyo byago by’uko bakwandura za ndwara amatungo arwara na bo bakazirwara.”

Yashishikarije abantu kujya barya inyama zapimwe kuko bibarinda kwandura indwara zirimo igituntu, tenia n’izindi.

Umwe mu bashoye imari akubaka ibagiro ry’inkoko rigezweho mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, Jean Marie Vianney Ndabarinze, yemeza ko yazibagaga mu buryo gakondo, bikarangira zifite umwanda ku buryo inzego zibishinzwe zazifashe inshuro ebyiri zikangizwa.

Kuri ubu, yubatse ibagiro ry’inkoko rigezweho rifite ubushobozi bwo kubaga izigera kuri 700 zituruka ku borozi barenga 700 bo mu Turere twa Burera na Musanze.

Muri gahunda ya VIBE (Value Added Initiative to Boost Employment), avuga ko yahawe umuveterineri n’umukozi ubafasha kunoza ubuziranenge kandi ko bitanga umusaruro.

Ati “Byaradufashije cyane kandi bifite umumaro kuko inyama z’inkoko ziribwa na benshi, kandi turi mu gace k’ubukerarugendo bituma tugira abakiliya benshi tukabaha inyama zizewe.”

Jane Nyamvumba umukozi w’Ikigo Cy’Igihugu gitsura ubuziranenge, RSB, asaba abaturarwanda kujya barya inyama zujuje ubuziranenge, yibutsa abashaka gushinga amabagiro ko babagana bagafashwa gushinga ayujuje ubuziranenge.

Ati “Hari ababagira ahantu hafite umwanda, hari abibagira ku giti cyabo ndetse n’abashaka kwishyiriraho amabagiro atujuje ubuziranenge ibyo byose birahari kandi hari ibigo bishinzwe gutanga ibyangombwa. Turasaba ko batugana bakajya bahabwa ibyangombwa kuko amabwiriza arahari ,ibisabwa birahari igihe cyose bagana ikigo gitsura ubuziranenge twabakira.”

RICA yemeza ko amabagiro afite impuguke mu bugenzuzi n’ubuziranenge bw’inyama, abagirwamo inka zirenga 10.000, inkoko 80.000, ihene 10.000 n’ingurube 50.000 buri kwezi.

Inyama z’inkoko ni zimwe muzo abantu bihutira kurya badashishoje ngo bamenye uburyo zabazwemo ariko hari abatangiye kujya bagana amabagiro yemewe
Jane Nyamvumba umukozi w’Ikigo Cy’Igihugu gitsura ubuziranenge, RSB, asaba abaturarwanda kujya barya inyama zujuje ubuziranenge
Dr. Gaspard Simbarikure, Umukozi wa RICA ushinzwe Kugenzura Isuku n’Ubuziranenge n’Akato k’Ibikomoka ku Matungo, avuga ko abantu bakwiye kwirinda kugura inyama zitabagiwe mu mabagiro yizewe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *