Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje uko uturere twesheje imigo mu mwaka w’ingengo y’imari 2024-2025 tuyobowe na Ngoma yesheje imihigo ku kigero cya 77,2% naho Nyabihu iheruka utundi n’amanota 54,4%.
Muri rusange, imihigo y’uturere mu mwaka wa 2024-2025 yeshejwe ku mpuzandego ya 69%, uturere twinsi tugira amanota ari hejuru ya 60% uretse Rulindo na Nyabihu tutabashije kuyagezaho.
Mu turere 27 two mu ntara zose twasuzumwe, Akarere ka Ngoma kaje imbere n’amanota 77,2% gakurikirwa na Gisagara 76,6%, Nyagatare 74,3%, Gakenke 74,2%, Gatsibo 73,5%, Nyamagabe 73,5%, Muhanga 73,0%, Gicumbi 73,0%, Rwamagana 72,7% na Kirehe 72,7%.
Hakurikiyeho Uturere twa Bugesera 72,6%, Kamonyi 72,5%, Nyamasheke 79,1%,Nyaruguru 70,5%, Huye 68,8%, Ruhango 68,4%, Karongi 67,4%, Rusizi 66,9%, Burera 66,0%, Kayonza 65,8%, Nyanza 65,6%, Ngororero 65,0%, Musanze 64,1%, Rubavu 62,6% na Rutsiro ifite 61,0%.
Uturere twa Rulindo na Nyabihu twahetuye uru rutonde, ntitwabashije kugeza ku manota 60% kuko Rulindo yaje ku mwanya wa 26 gafite 59,1% naho Nyabihu igira 54,4%.
Ubwo yatangizaga Inama Nyunguranabitekerezo y’umunsi umwe y’Abayobozi b’Inzego Nkuru za Leta n’Inzego z’Ibanze kuwa 23 Werurwe 2026, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako, Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye gukorera hamwe, bakihutisha imitangire ya serivisi kuko hari ibibazo byakemuka baramutse bakoreye hamwe.
