Perezida Kagame yibukije abayobozi batita ku gukemura ibibazo by’abaturage n’abirata ko iyo mico mibi itazihanganirwa kuko ntaho yageza igihugu, abasaba ko babihindura bitaba ibyo bakegura.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yasozaga Inama Nyunguranabitekerezo y’Abayobozi b’Inzego bwite za Leta n’inzego z’ibanze yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako kuri uyu wa 23 Werurwe 2026, yitabiriwe n’abayobozi b’uturere batandukanye.
Muri iyi Nama, Minisitiri w’Intebe yavuze ko Raporo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere igaragaza ko imitangire ya serivisi igenda isubira inyuma kuko yavuye kuri 78,2% mu 2023, igera kuri 75,8 % mu 2024, naho mu 2025 igera 71,7%.
Abitabiriye iyi Nama, basesenguye ibibazo bituma batagera ku ntego y’ibyo baba bagomba gukora, biyemeza kuvugurura imikorere yabo.
Perezida Kagame yabajije abayobozi niba ari ubwa mbere bumvise ibyasuzumwe, ibyo kwinenga, ibyashingiweho abantu binenga ndetse n’imyanzuro.
Ati “Ni inde hano ubyumvise bwa mbere? Ubwo ni ukuvuga ngo hari ikindi kibazo kitari kiri mu byinenzwe. Naho wahora winenga ugasuzuma ibitagenda neza byose ku murongo ndetse ugafata ingamba z’uko ibintu bigiye guhinduka ariko icyo tuvanamo kikaba kubisubiramo? Ubwo haba hari ikibazo ki? Ndashaka ko mumbwira niba ari nacyo mwasuzumye.”
Perezida Kagame yavuze ku bayobozi bahora bakora amakosa, bagasaba imbabazi bavuga ko batazongera, avuga ko atumva ukuntu umuntu akora ikosa rimwe buri gihe.
Ati “Gukora ikosa rimwe buri gihe ukarisabira imbabazi, ukarisubiramo ntabwo mbyumva nk’uburyo bw’abantu bakora amakosa mu buryo busanzwe. Biba byabaye ikibazo…Ibyavuzwe ni amakosa akorwa buri gihe n’abantu bamwe cyangwa se abantu bamwe binavuze abiswe abayobozi…Niba uri muri uyu mwanya nk’umuyobozi ugakora ikosa, ukarisubiramo, haba hari ikibazo utumva neza ugomba guhindura.”
Yakomeje agira ati “Ikibazo kiri muri twe nk’Abanyarwanda? Dufite ikibazo kihe? Uko mwicaye hano mwese, ntabwo navuga ko mutumva inshingano n’ibikwiriye kuba bikorwa, murabyumva. Muranandusha no kubyumva. Ariko njye aho bigeze ni yo mpamvu mbaza ikibazo nk’iki”.
Perezida Kagame kandi yanenze abayobozi batuzuza inshingano, avuga ko babiterwa n’imico mibi n’ubwirasi kandi ko ntacyo bishingikirije.
Ati “Impamvu ya mbere mufite imico mibi irimo n’ubwirasi, iki gihugu cyanyu muzagisenya. Muri abirasi kandi mwiratana ubusa. Mwiratana iki? Abayobozi muri hano mwiratana iki?”
Perezida Kagame yavuze ko niba abayobozi bemeye kujya mu nzego z’ubuyobozi, batagomba guhunga inshingano, ahubwo bikwiriye gukorwa cyangwa se niba ntacyo bibatwaye bakajya ahandi bagakora ibyo bashaka.


