Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yatandukanye n’Umutoza Mukuru Bruno Ferry wari uyimazemo amezi atatu gusa ku bwumvikane bw’impande zombi.
Mu butumwa bwakwirakwijwe n’abatari bake bwatanzwe na Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026, yemeje ko yatandukanye na Bruno Ferry ku bwumvikane bw’impande zombi imwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo akomerejemo.
Bwagiraga buti “Ku bwumvikane bw’impande zombi, Ikipe ya Rayon Sports yatandukanye na Bruno Ferry wari umutoza mukuru.”
Yakomeje imushimira umusanzu yatanze muri iyo Kipe imwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rw’ubutoza akomerejemo.
Bruno Ferry ukomoka mu Bufaransa yari yarahawe amasezerano y’amezi atandatu ariko atandukanye n’ikipe hashize amezi atatu gusa.
Rayon Sports isigaranywe n’Umutoza Lomami Marcel wungirije, ari na we uzayitoza mu mukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona y’u Rwanda uzayihuza na Gasogi United FC, ku wa 22 Werurwe 2026.
Bruno Ferry asize Rayon Sports ku mwanya wa gatanu n’amanota 39, yayitoje imikino 16, atsinda itanu, icyenda arayinganya harimo n’itandatu iheruka, indi ibiri arayitsindwa.
