Mu mahanga Politiki

Katanga: Hadutse umutwe witwaje intwaro utifuza ubutegetsi bwa Tchisekedi

Mu gace ka Katanga havutse Umutwe witwaje intwaro wiyise, MDKC, (Mouvement Debout Katanga pour la Libération du Congo), unenga cyane Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buyobowe na Félix Antoine Tchisekedi.

Uyu Mutwe watangaje ko kuva Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yajya ku butegetsi mu 2019, Igihugu cyaguye mu bibazo bya politiki no gufunga abasirikare abandi bagahunga.

MDKC yatangaje ko Abanye-Congo bavuga Igiswahili bakomoka mu ntara ziri mu yahoze ari Katanga bibasiwe cyane na Leta cyangwa abo ishyigikiye, bamwe baricwa, abandi barafungwa.

Uvuga kandi ko umutungo kamere wa Katanga ukomeje gusahurwa n’abo muri Leta cyane cyane abo mu Muryango wa Perezida Tshisekedi ndetse n’abo mu ishyaka rye, bityo ko ufite intego yo guhagarika ibyo byose.

Mu butumwa bw’amashusho yatangajwe na MDKC, bwagiraga buti “Twafashe icyemezo cyo guhagarika ubutegetsi bwa Félix Tshilombo dukoresheje inzira zose ziteganyijwe n’amategeko burimo gukoresha imbaraga kugira ngo dutabare Katanga na Congo.”

Uyu Mutwe kandi washishikarije abasirikare bose n’abaturage muri rusange ko bawiyungaho bakabohora Katanga na Congo ubutegetsi bw’igitugu.

Leta ya RDC yo igaragaza ko MDKC ishobora kuba ifitanye isano n’ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo na Mai Mai Bakata-Katanga uharanira ubwigenge bwa Katanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *