Politiki Ubukungu

Umusaruro Mbumbe w’Igihugu wazamutseho 9,4%, serivisi ziharira 52% byawo

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko Umusaruro Mbumbe w’u Rwanda mu 2025 wazamutse ku kigero cya 9,4% ugera kuri miliyari 23.387 Frw uvuye kuri miliyari 19.918 Frw wari uriho mu mwaka wa 2024.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa mbere tariki 16 Werurwe 2026, bigaragaza ko mu gihembwe cya Kane cy’umwaka wa 2025, ubukungu bwazamutse ku kigero cya 11,2% mu gihe mu gihembwe cya mbere bwari bwazamutse kuri 6,5%, mu cya kabiri bwazamutseho 7,8% mu gihe mucya gatatu ari 11,8%.

Muri uko kuzamuka, serivisi zihariye 52%, urwego rw’inganda 22% mu gihe ubuhinzi ari 20%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Yusuf Murangwa, yavuze ko u Rwanda rwiteguye guhangana n’ingaruka z’intambara iri kubera mu Burasirazuba bwo Hagati ishobora kuzakoma mu nkokora ubukungu bw’Isi n’u Rwanda.

Ati “Hari ibicuruzwa twoherezayo ariko hari n’ibicuruzwa bihanyuzwa bigana ahandi. Ni ikibazo cyane ku bicuruzwa by’imboga n’imbuto, ubu ntabwo bishoboka ko bijyayo, ibyo byonyine ni ikibazo.”

“Turi gufatanya n’abacuruzi n’izindi nzego za leta kugira ngo dushake andi masoko, haracyari kare, nubwo intambara imaze ibyumweru bibiri ntabwo twahita tuvuga ko izahita irangira…birumvikana, ingaruka ntabwo twahita tuzibona aka kanya. Ingaruka tuzireba neza iyo hashize amezi atatu.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rutazahungabanywa n’iyi ntambara kuko rwanyuze no mu bihe bikomeye mu myaka yabanje rukabasha kubivamo neza.

Ati “Nubwo hari ibibazo, byahozeho ntabwo ari ubwa mbere habaye ibibazo, icyo twavuga ni uko ntabwo twumva ko tuzahungabana cyane, ibintu biracyari mu buryo, hari ingamba zo gufasha abacuruzi kuzana ibikomoka kuri peteroli, gushaka amasoko n’ibindi, ntabwo hazaba byacitse.”

Imibare igaragaza kandi ko umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku kigero cya 3%. Ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga byazamutseho 32% bitewe ahanini n’izamuka rya 60% ry’umusaruro w’ikawa na 8% by’umusaruro w’icyayi.

Mu rwego rw’inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwazamutseho 17% mu gihe ibikorwa by’ubwubatsi byazamutseho 11%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *