Amakuru Imikino

APR FC na Rayon Sports zatsikiriye i Rubavu Abanya-Rubavu bijundika abasifuzi babasabira ku Mana

Amakipe ya APR FC na Rayon Sports zari zerekeje mu Karere ka Rubavu mu mikino ya Shampiyona y’u Rwanda yo kwishyura ntiyahiriwe kuko yanganyije mu buryo bitakekwaga na benshi abatoza ba Marine FC na Etincelles FC basabira abasifuzi kuzahembwa n’Imana.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Werurwe 2026, ni bwo APR FC yakinnye na Marine FC mu mukino w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu.

Ni umukino Marine FC yatangiye neza inabona ibitego bibiri hakiri kare ariko iza kubyishyurwa mu gice cya kabiri ndetse urangira nta nkuru kuko APR FC yashobora no kubirenza nyamara mu gice cya mbere yari yarushijwe cyane.

Umutoza Yves Rwasamanzi wa Marine FC, avuga kuri uyu mukino, hari aho yageze agaragaza ko atishimiye imisifurire y’Umusifuzi Aline Umutoni wasifuye uyu mukino.

Yagize ati “Twatangiye umukino turi hejuru ya APR FC kandi n’umusaruro w’ibyavuye mu gice cya mbere urabigaragaza, yaba mu busatirizi no mu bwugarizi ndetse tubona n’ibitego bibiri. Uriya mwari, Aline, ni umuhanga cyane ku bintu yakoze, Imana izabimuhembere.”

Ntibyatinze kuko kuri iki cyumweru, Etincelles FC yakiriye Ikipe ya Rayon Sports nabo umukino urangira ari igitego kimwe kuri kimwe.

Umutoza wa Etincelles FC, Bizimana Abdou ’Bekeni’, nawe wabonaga ko atishimiye imisifurire nyuma yo kunganya na Rayon Sports FC, yagaragaje ko yabyirengagije kuko kuyivugaho bituma abasifuzi babika inzika.

Bizimana Abdou ’Bekeni’ yagize ati “Imisifurire buriya iyo tuyivuzeho bibyara inzika ikomeye ku basifuzi ngo baramvuze, ngo nitwongera guhura nzabereka. Ubu noneho ndabeshye, imisifurire yagenze neza. Ndabeshye, none mbigenze gute?”

“Bucye kabiri ejo twongere duhure, none se ndabanga kugira ngo bigende gute? We se mu mutima we ari kumva ko atatwibye? Ejo nabonye Rwasamanzi [utoza Marine] avuga ngo aramusabira imigisha ku Mana. Nanjye ndavuze nti yakoze Imana imufashe.”

Kunganya na Rayon Sports byatumye, Etincelles FC igira amanota 29 yayigumishije ku mwanya wa 16, mu gihe Rayon Sports yafashe umwanya wa kane n’amanota 39.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *