Amakuru Umutekano

Musanze: Hangijwe litiro zirenga 2000 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zangizaga ubuzima bw’abaturage

Inzego z’umutekano, iz’ubuyobozi bwite n’abaturage bo mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, bangije litiro 2080 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zangizaga ubuzima bw’abaturage zafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Igikorwa cyo kwangiza izo nzoga cyabereye mu Mudugudu wa Kiruhura mu Kagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi, abaturage bahamya ko bamaze gusobanurirwa ingaruka z’inzoga zitujuje ubuziranenge biyemeza kugira uruhare mu kuzirwanya.

Umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa yagize ati “Nyuma yo gusobanukirwa ingaruka ibi binyobwa byatugiragaho nk’abaturage twiyemeje kutabirebera ngo bikomeze byice abantu. Twahisemo kubirwanya kandi umugambi wo kubitangaho amakuru tuzawukomeza kugira ngo bicike.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko icyo Polisi ishyize imbere ari ugukomeza kwigisha abantu kureka gukora no kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kuko biba intandaro y’ibyaha bitandukanye.

Ati “Ingaruka zikomoka ku nzoga zitujuje ubuziranenge, zituma turushaho kugira imbaraga zo kuzirwanya no gufata abazikora kugira ngo babibazwe.”

“Turashimira abaturage bamaze kubona akamaro ko kurwanya ibi binyobwa ndetse bakiyemeza kudufasha muri uru rugamba birinda guhishira ababigiramo uruhare. Mu by’ukuri ubu bufatanye bazatanga umusaruro mu gukumira ibyaha byaterwaga n’abanywa izi nzoga zitujuje ubuziranenye.”

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko kuva tariki 2 Gashyantare kugeza ku ya 12, 2026, amavuriro yo mu Turere rwa Bugesera, Ruhango, Nyamagabe na Rwamagana amaze kwakira abaturage 229 banyoye inzoga zitujuje ubuziranenge, 28 muri bo bakaba barapfuye.

Inzoga zitujuje ubuziranenge zafashwe zangiririjwe mu ruhame

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *