Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwihanganishije imiryango y’abafana babiri baguye mu mpanuka y’imodoka yataye umuhanda ikagonga abantu umunani babiri bahasiga ubuzima abandi batandatu barakomereka.
Ubwo iri rushanwa ryakinwaga kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Gashyantare 2026, yari etape ya mbere yaturutse i Gicumbi yerekeza i Rwamagana, bageze mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Gabiro, imwe mu modoka yigenda zamamaza yataye umuhanda igonga abafana bari ku muhanda.
Mubo yagonze, babiri bahise bitaba Imana, abandi batandatu barakomereka bajyanwa kwa muganga nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Tour du Rwanda.
Nyuma y’isiganwa, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare, Ndayishimiye Samson, yasabye abari i Rwamagana gufata umwanya wo kwibuka abaguye muri iyo mpanuka.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera, yasabye abakoresha iyi mihanda kubahiriza amategeko y’umuhanda, anihanganisha imiryango y’ababuze ubuzima nk’uko IGIHE cyabitangaje.
Ati “Twababajwe n’amakuru y’abantu babuze ubuzimwa muri aka gace ka mbere ka Tour du Rwanda, ariko nanone tugasaba abakoresha umuhanda kwitonda, n’abakurikira isiganwa bakaba maso mu gihe bari gushyigikira abakinnyi. Turihanganisha imiryango yabuze ababo, tunifuriza abakomeretse gukira vuba.”
Umunya-Israel, Itamar Einhorn, ukinira UCI ProTeam NSN Cycling Team wegukanye etape ya mbere, ndetse ahita anambara umwambaro w’umuhondo. Uyu yakurikiwe na Hodei Gabina Munoz wa Soudal Quick-Step Devo Team na Mewael Girmay wa Istanbul Team.

