Amakuru Ubutabera

Abanyarwanda 297 bakorewe ibyaha by’icuruzwa ry’abantu mu myaka itanu gusa

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko kuva mu 2019 kugeza mu 2024, abanyarwanda bagera kuri 297 bakorewe ibyaha by’icuruzwa ry’abantu kandi abenshi muri bo ni urubyiruko rugize 90% by’abacurujwe kandi nabo biganjemo ab’igitsina gore.

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwasezeranyije abaturage ko tuzakomeza kubaburira kwirinda kugwa mu byaha by’icuruzwa ry’abantu

Mu bukangurambaga ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu bugamije gukumira no kurwanya ibyaha by’icuruzwa ry’abantu buri kubera mu Karere ka Burera, uru Rwego rwagaragaje ko muri abo 297 bacuruzwe, muri bo 197 bafashijwe kugarurwa mu Gihugu abandi baracyashakishwa.

RIB, yerekanye ko abajyanwa gucuruzwa babanza gushukishwa akazi gahemba amafaranga menshi mu bihugu by’amahanga, buruse zo kwiga, gushakirwa umugore cyangwa umugabo ukize cyane n’ibindi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira ibyaha muri RIB, Ntirenganya Jean Claude, avuga ko mu bacurujwe, basanzwe mu bihugu bitandukanye birenga 14 kandi ko bazakomeza gukumira ko ubu bucuruzi bugereranywa n’ubucakara bwibasiye urubyiruko butakomeza gukorwa.

Ati “Hari abanyarwanda bagiye bajya gucuruzwa hirya no hino, twakoze ibishoboka ngo tubashe kubatabara bave muri ubwo bucakara, mu myaka itanu twabashije kugarura 197 bari barajyanwe mu bihugu birenga 14 birimo n’ibyo muri Afurika, abarenga 90% biganjemo urubyiruko, ndetse abibasiwe cyane n’abigitsina gore, kuko hagaruwe 183, mu gihe abagabo ari 14.”

Akomeza avuga ko bagifite n’amakuru y’abandi bacurujwe ndetse bari kugerageza ibishoboka byose ngo bagarurwe mu gihugu kandi bitabweho n’ubwo hari n’abafashwa batari bajyanwa gucuruzwa ariko habura gake ngo bajyanwe.

Ati “Igihugu cyafashe ingamba zo kugenzura byinshi ku basohoka Igihugu, ndetse hari n’abantu 32 bari bajyanwe mu bihugu 9, ingendo zabo zarahagaritswe nyuma yo gusanga bari bajyanwe gucuruzwa, ndetse hari na benshi batuvumira ku gahera ngo n’uko bangiwe ko bagenda, kubera ko baba batazi ko barinzwe urupfu.”

Umwe mu babeshywe akazi keza akisanga mu bucakara muri Thailand ndetse akagezwa no muri Oman utifuje ko umwirindiro we utangazwa, yagiriye inama urubyiruko ko rugomba kujya rushishoza kuko abo batekamutwe babizeza byinshi bikarangira bacurujwe.

Yagize ati “Nagezeyo bamaze kunyambura ibyangombwa na telefoni bankoresha ntahembwa. Urubyiruko rwirinde gushukwa n’amafaranga menshi ahubwo nibashishoze kuko babatekera imitwe bagacuruzwa.”

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Cyanika rwitabiriye ubu bukangurambaga, bafashe ingamba zo kudapfa kwizera abantu bose babasezeranya ibyiza kandi n’aho babibona batabihishira.

Nyiramugisha Clarisse ni umwe muri bo, yagize ati “Ntabwo nari nakabonye umuntu byabayeho ariko ndamwiboneye mu buhamya yitangiye hano. Njye menye nk’umwana bari koshya nka gutyo ntashoboye kumugira inama nahita mbimenyesha izindi nzego nibura zikabikurikirana kugira ngo atabyangirikiramo.”

Niwegisubizo Jonasa nawe ati “Urubyiruko turashukwa cyane ariko ubu butumwa turabugeza no kubatageze hano bagire amakenga no gushishoza mu gihe hari ushaka kubashukisha ibyo bitangaza bagamije kubacuriza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, na we yasabye urubyiruko n’ababyeyi kurushaho gukorana n’inzego z’ibanze mu gukumira ibi byaha.

Yagize ati: “Ntituzihanganira abashuka urubyiruko barwizeza inzozi zitabaho. Turasaba ababyeyi gukurikiranira hafi abana babo, na bo bakajya bagisha inama mbere yo kujya gushaka akazi hanze y’igihugu. Igihugu cyacu gifite amahirwe menshi yo kwihangira imirimo no gutera imbere.”

Mu Rwanda, amategeko ahana umuntu wese uhamwe n’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ahateganyijwe ibihano by’igifungo kuva ku myaka 10 kugeza kuri 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 10Frw kugeza kuri miliyoni 15 Frw mu gihe icuruzwa ryakorewe imbere mu Gihugu.

Hateganyinjwe kandi igifungo cy’imyaka kuva kuri 20 kugeza kuri 25 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 20 Frw kugeza kuri 25 Frw mu gihe icuruzwa ryakozwe ryambutse imipaka.

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera yibukije abaturage ko kurwanya ibyaha bisaba ubufatanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *