Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwemeje ko Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe mu Ngoro y’Ubutabera, Cour d’Appel, ya Ruhengeri rugiye kwagurwa ndetse rugahuzwa n’ahahoze Urwibutso rwa Muhoza rwimuriwe mu rwa Musanze.
Ubu buyobozi buvuga ko nta gihindutse imirimo yo kwagura uru Rwibutso yatangirana n’Ukwezi kwa Mata 2026 kuko ibisabwa byose birimo no guha ingurane Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri ifite ubutaka buzagurirwaho Urwibutso byamaze guhabwa umurongo.
Ubusanzwe hagati y’Urwibutso rwa Musanze ruri ahahoze hakorera Ingoro y’Ubutabera yari Cour d’Appel n’ahahoze Urwibutso rwa Muhoza aho abiciwe muri Cour d’Appel bahoze bashyinguwe, hacagamo ubutaka bwubatsweho inyubako ya Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri yahoze ikorerwamo na Cartas.
Ibi byatumaga abantu basura Urwibutso rwa Musanze batabona imbuga ihagije yo kwibukiramo ndetse n’imirimo yo kwita ku bimenyetso by’ahahoze Urwibutso rwa Muhoza ikagorana ku buryo hari haratangiye kwangirika kuko hari n’abahangirizaga bari kwiba bimwe mu byuma byari biruzitiye.
Mu kiganiro GREATLAKESHARALD.COM, twagiranye na Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze, Twizere Rusisiro Festo, yagaragaje ko bahangayikishijwe n’iyangirika ry’urwo Rwibutso, asaba inzego bireba ko zagira igikorwa rukarengerwa.
Yagize ati “Ikibazo twarakibonye hari n’abo twigeze gufata bahangiza tubimenyesha polisi ariko tunabwira Akarere ko kagomba kubikurikirana kuko ni umutungo w’Igihugu, ni ubusitani bw’Urwibutso.”
“Icyo twasabaga Akarere nk’uko twifuza n’ubundi kwagura Urwibutso, twifuza ko hazakorwa ndetse hakanagenerwa n’ingengo y’imari ihakora ku buryo uburinzi burinda Urwibutso bwajya bunagera na hariya.”
Perezida wa Ibuka kandi yibukije abanyarwanda ko bagomba kubaha inzibutsi birinda kwishora mu byaha igihe bazangiza.
Ati “Ubutumwa duha abanyarwanda ni uko hariya ari hamwe mu bice bigize Urwibutso, ni ahantu ho kubahwa ndetse hagahabwa agaciro buri wese ntakwiye kuhakerensa kuko yafatwa nk’upfobya.”
Kwangiza, gusenya, cyangwa gutesha agaciro inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha gikomeye gihanwa n’amategeko mu Rwanda, gifatwa nk’ingengabitekerezo ya Jenoside. Uwabihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka 5 kugeza kuri 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 500,000 na 1,000,000 Frw.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Thèobald, yemeje ko imirimo yo kwagura Urwibutso rwa Musanze izatanga mbere yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ibisabwa byose byamaze gutegurwa.
Ati “Iki kibazo cyakomeje kugarukwaho mu buryo kuko Urwibutso rwa Musanze rufite amateka yihariye, ubu ikifuzo kiri hafi gushyirwa mu bikorwa twagiranye ibiganiro na Diyoseze, tugiye kwagura Urwibutso ndetse na buriya busitani bukoreshwe kugira ngo abasuye Urwibutso bagire n’ahantu baruhukira, bizadufasha no kubungabunga ahahoze Urwibutso rwa Muhoza kuko hari abatangiye kujya bahangiza hari n’abo duherutse gufata kandi barahanwe.”
“Iyo urebye hariya inyuma harimo inzu ndetse hakabamo n’ubutaka, icyo twemeranyijweho na Diyoseze ni ukugurana, ubutaka rero tugiye kubaha buri mu Murenge wa Cyuve noneho nabo baduhe buriya butaka ariko ibiri hejuru birimo inzu tuzabyishyura mu buryo bw’amafaranga kandi twamaze kubyemeranywaho ndetse n’Inama Njyanama yarabyemeje ku buryo twifuza ko mu gihe tuzaba tugiye Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mezi abiri ari igikorwa cyaba cyaratangiye gukorwa kuko ingengo y’imari yo kubikora irahari.”
Urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze, rwubatse ahahoze Ingoro y’ubutabera (Cour d’Appel de Ruhengeri), ni hamwe mu Rwanda mu hazwi amateka yihariye ya Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko inzirakarengane z’Abatutsi basaga 800 biciwe kuri urwo rukiko mu gihe bari bazi ko bizeye ubutabera.


