Perezida wa Repubulika Paul Kagame yibukije abahabwa inshingano bakazikoresha mu nyungu zabo bwite ko batazihahanirwa na rimwe kuko baba babangamiye inyungu rusange bigakoma mu nkokora iterambere ryifuzwa.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 20 kuri uyu wa Kane tariki 5 Gashyangare 2026 muri Kigali Convention Center, KCC, i Kigali.
Yifashishije urugero, Umukuru w’Igihugu yagarutse ku mishinga ikorwa nabi bitewe n’uko yateguwe igice, kuba idakurikirana uko bikwiye, kwambura abaturage baba barakoze muri iyo mishinga n’ibindi.
Yagize ati “Ugasanga umushinga warateguwe ariko utegurwa bituzuye. Kubera ko niba ari urwego uru n’uru rubishinzwe mbere y’abandi, ugasanga urwo rwego ntabwo rwakoranye n’izindi nzego bakwiriye kuba bafatanyije kugira ngo bategure uwo mushinga.”
“Icya kabiri, niba n’umushinga watangiye, ukwiriye gukurikiranwa, kureba ko ugenda uko byari bikwiriye kuba bigenda. Ugasanga kenshi umushinga uri aho waba wahagaze, waba ugenda nabi, ugenda buhoro, ntawe ubizi, nta wakurikiranye kugira ngo ibintu bijye mu buryo.”
Yakomeje agira ati”Ibyo ni ibintu tumaranye imyaka myinshi…n’intambwe yatewe igaterwa umunsi umwe, undi munsi bikaba byibagiranye. Ibyo ndagira ngo tugende tubishakira umuti, tubigeza ku musozo wabyo. Bigomba kugira ubwo bihagarara, ntabwo byahora bityo iteka.”
Abarangarana abaturage bagomba kubihanirwa
Perezida Kagame yavuze ko abayobozi barangarana abaturage bagomba kubibazwa aho baba bakora hose.
Ati “Ndetse ugasanga abakora mu mishinga, abaturage bakwiriye kuba bishyurwa, nta kibazo bafite, abayobora imishinga bo barahembwa imishahara ariko ukora buri munsi wa wundi, wa muturage ntacyo ahabwa. Wazabaza bakakubwira ibibazo,..wowe kuki wahembwe.”
“Mu minsi mikuru mu gihe cya noheli n’ubunani, hari ahantu abaturage bari bagiye kugumuka…ababayobora bashakaga kujya kuruhuka ariko umuturage buri munsi byatwariraga umwanya kugira icyo akora, we mukamusiga aho ntacyo mumwishyuye. Ibyo bigomba guhagarara byanze bikunze. Cyangwa abantu bakabibazwa. Niba biri mu mujyi wa Kigali, Meya n’abandi bayobozi, mugomba kubibazwa…mugomba kubihanirwa. No muri za minisiteri aho mufite uruhare mu bikorwa, mu baturage, mujye mubikurikirana murebe ko bigenda uko bikwiriye. Niba havutse ikibazo mujye musobanura.”
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye mu 2024 ifatirwamo imyanzuro 13 irimo ingingo zigamije guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere urwego rw’imiyoborere. Biherutse gutangazwa ko yashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 80%.
Iy’uyu mwaka yitabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano, abikorera, inshuti z’u Rwanda, abanyarwanda baba mu mahanga, urubyiruko n’abandi.
