Amakuru Ubuzima

Musanze: Akarere kahize kugabanya igwingira ku kigero cya 17% bitarenze mu 2029

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’abafatanyabikorwa bako bita ku mikurire y’abana bahize kugabanya igipimo cy’igwingira mu bana kikava kuri 31,% kiriho ubu kikagera kuri 15% mu 2029 nk’uko biteganyijwe mu ngamba z’Igihugu.

Ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho n’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda (RDHS 2025), bwashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) mu mpera za 2025 na Mutarama 2026, bwagaragaje ko igipimo cy’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye cyagabanutse kigera kuri 27% mu 2025, kivuye kuri 33% mu 2019/2020.

Akarere ka Musanze ko igipimo cyavuye kuri 45,4% kigera kuri 31,9% byerekana ko habayeho igabanyuka rya 13,5% muri iyo mwaka itanu.

Kuri ubu hariho ingamba zo kugabanya igipimo cy’igwingira kikava kuri 31,9% kiriho ubu kikagera kuri 15% mu 2029 nk’uko bikubiye muri gahunda ya Leta, bivuze ko hifuzwa kugabanywaho hafi 17%.

Mu bukangurambaga buri gukorerwa mu marerero, ECDs, bugamije kwigisha ababyeyi gutegurira abana indyo yuzuye no gutunganya uturima tw’igikoni, ababyeyi bahamije ko bamaze gusobanukirwa no gutegura indyo yuzuye kandi ko kuba abagabo bari kubigiramo uruhare bizatanga umusaruro.

Maniraguha Schadrak ni umuturage wo mu Murenge wa Gataraga, yagize ati “Urebye igwingira riri kugabanyuka kubera gahunda y’igikoni cy’umudugudu kuko ababyeyi tuhigira gutegura indyo yuzuye kandi idahenze ndetse tukabyigisha n’abandi.”

Nahayo Eric, nawe yagize ati “Guhurira ku gikoni cy’umudugudu bituma duhuza ibitekerezo kuko n’imyumvire irahinduka nkatwe b’abagabo iyo duhaha tumenya ibyo duhaha ndetse ubu twahinduye imyumvire turafatanya tukanateka bitaduteye ipfunwe kuko twese dufatanya kurera abana bacu.”

Umuyobozi wa ECD Apex Academy iherereye mu Murenge wa Gataraga yakorewemo ubu bukangurambaga ndetse ikubakirwa n’akarima k’igukoni kazabafasha kubona imboga zo kugaburira abana, Turyagenda Julius, avuga ko nabo biteguye gufasha ababyeyi mu kurandura imirire mibi n’igwingira mu bana.

Ati “Hari igihe umwana ava mu rugo atabonye indyo yuzuye, twe rero ku ishuri tugerageza kumufasha kubona indyo yuzuye, tukamutoza isuku ndetse n’ababyeyi babo tubashishikariza kumenya gutegura indyo yuzuye no kubagirira isuku.”

Umukozi w’Umuryango Ushinzwe kurengera umuguzi mu Rwanda, ADECOR, ufatanya n’Akarere ka Musanze mu bukangurambaga mu koboneza imirire n’ubuziranenge bw’ibiribwa, Paul Mbonyi, avuga ko nta kabuza bazagera mu ntego ariko agasaba abaturage kubigira ibyabo.

Ati “Twakoze ubukangurambaga bwubakiye ku irerero kuko tuba twifuza guhura n’ababyeyi barerera mu irerero ndetse n’abahaturiye. Tuba tugira ngo duhuze ubuzima bw’umwana mu irerero no mu rugo kugira ngo twibutse ababyeyi ibijyanye n’imirire iboneye y’umwana. Turizera ko ubu bukangurambaga buzagera ku ntego yo kugabanya abana bagwingira kandi turasaba abaturage kumva ko ari inshingano zabo kurera abana noneho twe tugafatanya.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Thèobald, yashimiye ababyeyi bamaze kumva neza akamaro k’amarerero bakitabira ndetse agashimira n’abafatanyabikorwa babo akerekana ko bafite intego yo kugera kuri 15% mu 2029.

Ati “Turashimira ababyeyi kobyibura batangiye kumva ko bagomba kujyana abana babo mu marerero tugeze kuri 92% by’abana bari kwitabira irerero ariko nabwo turifuza 100%. Turashimira n’abafatanyabikorwa kuko badufashije kugabanya igwingira. Twifuza ko muri 2029 tuzaba twagabanyijeho 17% by’igwingira ndetse byaba ngombwa tukaharenza kugira ngo tujye muri gahunda ya leta ya 15%.”

Mu gukemura ikibazo cy’igwingira hashyizweho gahunda zo kwigisha abaturage gutegura indyo yuzuye no kuyitanga, kwigisha isuku n’isukura, kwegereza abaturage ingo mbonezamikurire, NCDs, kwirinda amakimbirane yo mu miryango n’izindi.

Hatewe imboga zo gufasha abana mu mirire mibi
Abana baguburiwe amafunguro y’indyo yuzuye

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwahize kugabanya igipimo cy’igwingira kikava kuri 31,% kikagera kuri 15% mu 2029

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *