Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryahagaritse imikino ine Umusifuzi Jabo Aristote, wanze igitego APR FC yatsinze Al Merrikh mu mukino wabaye ku cyumweru tariki 18 Mutarama 2026.
Amakipe yombi yagerageje guhatana ariko bageze ku munota wa 88, APR FC itsinda igitego ku ishoti rikomeye ryatewe na Dauda Yussif ari inyuma y’urubuga rw’amahina, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habayeho kurarira.
Byakuruye impaka ndende abafana ba APR FC bateza imvururu zatumye bamwe basohorwa muri Stade banakomereza ahakorera FERWAFA ariko Ubuyobozi bwa APR FC butangaza ko bugomba kurega uwo musifuzi.
Komisiyo y’Imisifurire muri FERWAFA yateranye ku wa 19 Mutarama 2026 isuzuma iyo misifurire.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko yi Komisiyo “yasanze ku munota wa 88 w’umukino harabaye ikosa rikomeye ryakozwe n’Umusifuzi Wungirije wa Kabiri (2nd Assistant Referee), aho igitego cya APR FC cyanzwe hashingiwe ku cyemezo kitari cyo cy’uko habaye hurarira.”
Rikomeza rigira riti “Kubera iryo kosa, Komisiyo y’Imisifurire yafatiye umusifuzi ibihano bikurikira: Jabo Aristote ahagaritswe gusifura imikino ine (4).”
FERWAFA yijeje ko izakomeza guharanira ubutabera, ubunyangamugayo n’izamuka ry’ireme ry’imisifurire mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Ibi byatumye APR FC iba iya gatatu n’amanota 33 irushwa amanota abiri na Al-Hilal SC ya mbere mu gihe Police FC ya kabiri ifite amanota 34.
