Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwatangije imikino y’amarushanwa “Umurenge Kagame Cup” igamije kurushaho kwimakaza imiyoborere myiza, abaturage basabwa gushyigikira imirenge yabo no kurushaho kugaragaza impano zibarimo binyuze muri iyi mikino.

Aya marushanwa yatangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026, yabereye mu mirenge itandukanye igize aka Karere hakinwa imikino itandukanye.
Mu mikino izakinwa harimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Imikino Ngororamubiri, Sitball, umukino w’Amagare ndetse no kubuguza himakazwa umuco wo guhiga no guhigura.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, Ndayambaje Michel, yemeje ko imikino nk’iyi usibye kuba ari siporo, ngo iba igamije kwimakaza imiyoborere myiza no gushyigikira umuco wo guhiga no guhigura asaba abaturage kuyishyigikira.
Ati “Iyi mikino igamije kwimakaza imiyoborere myiza mu gihugu no guteza imbere siporo binyuze ku kuzamura impano abaturage bifitemo. Tuyitangiramo n’ubutumwa kandi by’umwihariko muri uyu mwaka tuzibanda ku gushishikariza abaturage kugira isuku hose.”
“Abafite impamo baze bazerekane, tutibagiwe ko abasigaye na bo bagomba kuza gushyigikira no gufana amakipe yabo n’abakinnyi babahagarariye, kugira ngo bose bafatanye kugera ku byishimo biturutse kuri iyo ntsinzi iva ku ishyaka n’umurava bigaragara muri iri rushanwa.”
Mu butumwa bwahatangiwe kandi, amakipe yibukijwe kwirinda uburiganya bujya bugaragara bwo gukinisha abakinnyi batemewe bibutswa ko iyi mikino igamije imiyoborere myiza ari na yo mpamvu nta muntu ukwiriye gukoramo amakosa.
Amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup yatangiye mu 2006 yitwa ‘Amarushanwa y’Imiyoborere myiza’. Mu 2010 ni bwo yahinduriwe izina yitwa Umurenge Kagame Cup mu rwego rwo kugaragaza no gushimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, uruhare rwe rukomeye mu miyoborere myiza n’inkunga atanga mu iterambere rya siporo.
Ikipe zabaye iza mbere mu turere zihurira ku rwego rw’Intara zikishakamo izihagararira izindi ku rwego rw’Igihugu ari naho habera imikino ya nyuma.
