Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi ifatanyije na RIB n’inzego z’ibanze bataye muri yombi abantu bane bo mu kagali ka Musenyi, mu murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi, bakekwaho gukora no gucuruza ibinyobwa bitemewe bizwi ku izina rya ‘Magwingi’

Byabaye kuri uyu wa 14 Mutarama 2026, aho hafashwe Litiro 200 z’ibi binyobwa bya magwingi, byafatiwe aho bikorerwa ndetse n’aho bicururizwa. Ibyafashwe byangijwe mu ruhame, abaturage basabwa kwirinda kunywa ibintu bifite inenge kuko ari intandaro y’indwara no guhungabanya umutekano.
Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaraguru IP Ignace Ngirabakunzi, yibutsa abaturage kwirinda kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kuko bigira ingaruka k’ubuzima bwabo ndetse no ku mutekano w’aho batuye.
Yagize ati“Niba ikinyobwa kiswe magwingi nta kamaro cyagira usibye kugwingiza ubwonko n’imibereho myiza y’ababinywa. Izina ubwaryo rirahita rikumvisha ingaruka zo kugikoresha bityo abantu bakwiye kwirinda kubinywa.”
Akomeza agira ati “Iyo tugenzuye dusanga aho ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge biri, umutekano waho urahungabana bitewe n’urugomo, amakimbira n’ibindi byaha bihagaragara. Ibi rero ntahandi biganisha usibye kudindiza iterambere ry’abahatuye.”
Abafashwe uko ari bane bafungiye kuri station ya Polisi ya Byumba kugira ngo bakurikiranwe uko amategeko abiteganya.

