Amakuru Ubuzima

Abanya-Musanze bibukijwe ko umwanda wimura iterambere ukimika ubukene 

Abaturage bo mu Karere ka Musanze basabwe kwimika umuco w’isuku muri byose kuko ahari umwanda hahora indwara bikadindiza iterambere kuko nta mbaraga abarwaye baba bafite ngo bakore kandi bimunga n’ubukungu bakwiye kuba bakemuza ibindi bibazo iyo bari kwivuza.

Abaturage bibukijwe ko umwanda ubateza ubukene iyo bahora barwaye bivuza

Mu bukangurambaga bw’isuku buri gukorwa mu byiciro bitandukanye, abaturage bashishikarizwa kugira isuku ku mubiri boga neza, boza amenyo, baca inzara, bambara imyenda isukuye, kwiyigoshesha, gusukura ibyo baririyemo, gusukura ubwiherero, gusukura aho batuye, aho bakorera n’aho bagenda.

Ubu bukangurambaga bw’isuku buhuzwa no kugira uruhare mu kubungabunga umutekano, bwakomereje mu Murenge wa Busogo muri Santere ya Byangabo igendwa cyane n’abatari bake, basabwa gufata ingamba kuko umuryango wimitse umwanda uhorana indwara abawugize ntibakore ndetse n’amafaranga yakwiye kuba abateza imbere bakayashora mu kwivuza.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Thèobald, yemeza ko ubu bukangurambaga butanga umusaruro kandi ko bugirwamo uruhare n’abaturage kandi ko nk’akarere k’ubukerarugendo bagomba guharanira kwesa uyu muhigo.

Ati “Ubu bukangurambaga abaturage barabwitabira kandi butanga umusaruro kuko ubona hari ibigenda bihinduka, ariko urugendo ruracyari rurerure kuko hari ibyo tubona bitaranoga gusa twizera ko muri wa muvuduko turi gukoresha mu gihe gitoya byaba bigabanyutse tukabinoza.”

“Icyo dushyizemo imbaraga ni uko urugo, isibo, umudugudu, akagari n’umurenge bazahiga abandi bazahembwa kugira ngo isuku tuyigire umuco. Tugomba kugira isuku nk’akarere k’ubukerarugendo kugira ngo n’abatugana bazajye basanga dusa neza tubakire neza.”

Umuyobozi akaba n’Umuvugizi wa Mukamira Community Basic Organization, ukorana n’uturere mu bijyanye no kwesa imihigo, Mategeko Safia, we ashishikariza abaturage kugira isuku muri byose ntawe usiganyije undi kuko uruhare rwa buri wese ruba rukenewe.

Ati “Buri wese isuku aba agomba kuyigira iye ntabe ntibindeba niba ari umugabo mu rugo ntiyumve ko isuku ireba umugore n’abana gusa, niba ari muri resitora uyikuriye ntabiharire abakozi, abayobozi nabo aho bari mu masibo bashyiremo imbaraga isuku ibe iya buri wese.”

Yakomeje agira ati”Umuturage ni amenye ko kuba yakoza umwana we bidakwiye ko mutwarasibo aza kubimwibutsa kuko iyo arwaye ingaruka niwe zigeraho kandi urugo rugira umwanda ruhorana uburwayi buhoraho amafaranga yari kurutunga agahira mu kwivuza ndetse n’imbaraga zo gukora zirabura bikarukenesha n’Igihugu ntigitere imbere.”

Nyirabasirimu Console, ni umuturage wemeza ko umuco w’isuku bagiye kuwusangiza abandi kandi ko nta kabuza umuhigo w’isuku bazawesa ari aba mbere.

Ati “Isuku yo turayifite ariko ni uguhozaho kuko tutarabigeraho 100% kandi urebye uko batwigisha twabigeraho. Tugiye kwegera abaturanyi tubakangurire kongera isuku duhereye ahahurira abantu benshi n’aho bakunda guta imyanda hose tuhagere kuko birashoboka kandi umuhigo w’isuku tuzawesa turi aba mbere kuko byose turabifite kandi turabishoboye.”

Mu butumwa bwatanzwe na Polisi y’Igihugu, yibukije abaturage barimo abakoresha umuhanda batwara amagare kwirinda guheka imizigo ibarusha ubushonozi no kwirinda gukoresha nabi umuhanda ahubwo bakazirikana ko bafite imiryango baba bagiye guhahira bityo bagakunda ubuzima.

Yasabye abaturage kandi kwirinda ubusinzi kuko aribwo ntandaro y’amakimbirane n’ibindi byaha cyane cyane abagore bakibugaragaramo, ibibutsa ko aribo batanga uburere mu miryango kandi batabigeraho basinda.

Yabibukije ko hari ingeso mbi iri kwaduka yo kurwanya inzego z’umutekano ibasaba kubyirinda kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko ibashishikariza gufatanya nayo kuko umutekano nyawo ugerwaho ari uko hari ubufatanye.

Biteganyijwe ko mu mpera za Mutarama 2026, hazatangazwa imirenge, utugari, umudugudu, amasibo ndetse n’ingo byahize ibindi mu kwimakaza isuku muri buri Karere ndetse hakazatangwa n’ibihembo ku bazaba bahize abandi.

Abaturage bibukijwe ko abazahiga abandi mu kwimakaza isuku bazahembwa
Polisi y’Igihugu yibukije abaturage ko imikoranire myiza ariyo izabafasha kugera ku mutekano urambye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *