Amakuru Uburezi

Hatangijwe ubukangurambaga bw’isuku bwiswe #FresheriKuIshuri# buzagera mu bigo byose mu Gihugu

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere rw’Umuryango, MIGEPROF, Uwimana Console yatangije ubukangurambaga bwiswe Fresheri ku ishuri, bugamije kwimakaza isuku mu bigo by’ashuri yo mu Gihugu.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Uwimana Console yijeje ko ubu bukangurambaga buzagera mu mashuri yose mu Gihugu

Ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Karere ka Musanze mu Rwunge rw’Amashuri rw’Umwamikazi wa Fatima mu Murenge wa Muhoza kuri uyu wa mbere tariki 12 Mutarama 2026.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Uwimana Console, yijeje ko ubu bukangurambaga buzabafasha gukora isuku ku buryo buhoraho kandi ko buzagera mu Gihugu hose.

Ati “Buzadufasha gukora isuku mu buryo buhoraho kandi turifuza ko bwagera mu Gihugu hose dufitanyije na Mineduc ndetse n’aba bana babugeze hose kandi bashishikarire kunoza isuku haba mubyo bafungura, aho biga, aho bagenda no mu ngo iwabo.”

Abanyeshuri n’abarezi bo muri Centre Scolaire Notre Dame de Fatima, bemeza ko kugira isuku bibisanganywe nk’umuco ariko ko bagiye kurushaho kuyibungabunga no kuyishishikariza n’abandi.

Umunyeshuri witwa Ishimwe Patrick yagize ati ” Isuku iturinda indwara nyinshi bigatuma twiga tugatsinda neza. Ngomba guharanira kugira isuku ndetse nkabyigisha na bagenzi banjye kugira ngo aho turi hose harangwe n’isuku.”

Umwarimu witwa Dusengimana Marie Claire, nawe ati “Isuku yari isanzwe ihari ariko tugiye kuyigira umuco duhereye ku bana mu bikorwa byose bigaragara ku ishuri duhereye ku bana ku mubiri, mu mashuri, mu gikoni, tubatoze gukaraba bagitangira amasomo, bavuye ku bwiherero, mbere na nyuma yo kurya no gusukura ibyo baririyemo.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, avuga ko iyo batanze ubutumwa bunyujinwe mu banyeshuri baba bizeye ko bugera henshi kuko mu mashuri habamo umubare utari muto, asaba buri wese ko yaba ijisho rya mugenzi we mu kwimakaza isuku.

Ati “Iyo dutanze ubutumwa mu banyeshuri tuba twizeye neza ko buzagera kuri benshi, turabasaba gukwirakwiza ubu bukangurambaga no kubushyira mu bikorwa, twese duharanire ko isuku igera hose kandi buri wese abe ijisho ryo kurwanya umwanda.”

Muri ubu bukangurambaga, Ibitaro bya Ruhengeri bigishije abanyeshuri uburyo bwo kubungabunga isuku n’uburyo bagomba kuyikurikirana aho baba bari hose by’umwihariko bita ku buryo bakaraba n’uburyo bunoze bwo koza amenyo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko ikibazo gikomereye isi aho abantu miliyoni zigera kuri 13 zipfa zizize ingaruka z’umwanda uterwa n’ibimoteri n’indi myanda iba iri ahatuwe n’abantu no mu nkengero zaho, icyo kibazo kiganje mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ariho leta ihera ishishikariza abaturage kugira isuku.

Ubu bukangurambaga buzagera mu bigo by’ashuri birenga ibihumbi 5 byigamo abana barenga miliyoni 4.7.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *