Amakuru Imikino

RPL: Amakipe y’i Rubavu n’Amagaju ntiyahiriwe na weekend 

Mu mikino yabaye kuri iki cyumweru tariki 11 Mutarama 2026, Ikipe ya Bugesera FC yatsinze Etincelles FC ibitego 2-1, mu gihe Musanze FC yatsinze Marine FC ibitego 3-1 bituma Abanya-Rubavu bataha batanezerewe.

Umukino wa Musanze FC na Marine FC wabereye kuri Stade Ubworoherane maze Ikipe ya Musanze FC itangirana imbaraga kuko ku munota wa karindwi Shaban Hussein yafunguye amazamu.

Bageze ku munota wa 43 Charles Nonso wa Musanze FC yabonye igitego cya kabiri bituma amakipe yombi ajya kuruhuka ari ibitego 2-0.

Musanze FC yari nziza mu kibuga, yahererekanyije umupira ubundi Shaban Hussein yongera no kubona ikindi gitego ku munota wa 67.

Igitego kimwe rukumbi cya Marine FC cyatsinzwe na Nizeyimana Mubarak ku munota wa 73 ndetse umukino urangira utyo ari ibitego 3-1 bya Musanze FC.

Mu yindi mukino yabaye, Police FC yanganyije na Kiyovu Sports ubusa ku busa, isoza imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa mbere ishobora kuzatakaza mu gihe amakipe ayikurikira yakwitwara neza mu mikino asigaje.

Amagaju FC yanyagiwe na AL-Hilal SC ibitego 8-0

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *