Polisi ya Uganda yemeje ko yataye muri yombi Ivan Musana w’imyaka 20 wagaragaye mu mashusho kuri TikTok abwira Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Gen Muhoozi Kainerugaba ko bakwiye gufata utwangushye bagasohoka igihugu.
Uyu Ivan Musana, yifashe amashusho yambaye impuzankano y’ikoti ry’imvura y’igirikare cya Uganda abwira Perezida Museveni ko badatewe impungenge n’amasasu ahubwo ko yafata utwangushye agashaka inzira imusohora mu Gihuhu.
Yagize ati “Ndashaka kuburira Museveni ko ukwiye gupakira ibyawe byose ugashaka inzira igusohora. Amasasu uhora uteramo urwenya, ugomba kumenya ko ashobora kugufata nawe.”
Yakomeje ati “Niba muri abanyabwenge wowe n’umuhungu wawe, ndababuriye ko nta mbabazi zizabaho nimuramuka mufashwe. Turi abasirikare b’igihugu kandi mushobora gutekereza ko turi ku ruhande rwanyu ariko Bobi Wine ni we perezida wacu.”
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, Racheal Kawala, yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uwo Musana nubwo yari yambaye impuzankano ya gisirikare atari umusirikare wa Uganda, UPDF.
Yemeje kandi ko uwo Musana yigaragaje nk’umusirikare wa UPDF ubwo yafataga ayo mashusho yaje gushyirwa ku rubuga rwa TikTok, yafatiwe mu Karere ka Bukedea mbere yo kujyanwa kuri Stasiyo ya Polisi ya Kawempe aho afungiwe mu gihe iperereza rigikomeje kandi ko dosiye izahita ishyikirizwa ubushinjacyaha.
Kawala yaburiye abaturage kwirinda gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga by’umwihariko mu gihe igihugu gisatira amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe kuri 15 Mutarama 2026.
