Amakuru Ubutabera

Djihad na bagenzi be bazakomeza kuburana bafunzwe

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Patrick, Ishimwe Francois Xavier na Kwizera Nestor bakurikiranyweho gusakaza amashusho ya Yampano akora imibonano mpuzabitsina bakomeza gufungwa by’agateganyo.

Uyu myanzuro w’urubanza rw’ubujurire, wafashwe kuri uyu wa 5 Mutarama 2026 aho Urukiko rwasanze Uzabakiriho Cyprien, Djihad, Ishimwe Patrick, Pa,zo Man, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor impamvu batanze nta shingiro zifite.

Rwategetse kandi ko Kalisa John, K. John, bari muri doziye imwe arekurwa by’agateganyo.

Ibi byaje bishimangira umwanzuro w’Urukiko Rw’Ibanze rwa Kicukiro rwashingiyeho rubafunga by’agateganyo bo bari bajuririye bavuga ko hari amakuru rutahaye agaciro.

Bagiye gukomeza gufungwa by’agateganyo uko ari bane kuko bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho ya Yampano ari gukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *