Mu mahanga Politiki

Indimi z’abakomeye zatangiye kunyurana kubya Perezida Maduro wagejejwe muri Amerika ashimuswe

Indege yari itwaye Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro n’umugore we Cilia Flores, yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Kigo cy’Ingabo zirwanira mu kirere, cya Stewart kiri i New York.

Mu gitondo cyo ku wa 3 Mutarama 2026 ni bwo Amerika yagabye ibitero mu Murwa Mukuru wa Venezuela, Caracas, ndetse Perezida Nicolas Maduro n’umugore we barafatwa bajyanwa muri Amerika.

Maduro ashinjwa na Amerika kwinjiza muri Amerika ibiyobyabwenge, gushyigikira iterabwoba ndetse yari yarashyiriweho igihembo cy’akayabo ka miliyoni 50 z’Amadilari ya Amerika ku muntu uzamushikiriza Amerika.

Mu bitero Amerika yagabye kuri Venezuela, Perezida Nicolas Maduro n’umugore we bafashwe bajyanwa muri Amerika aho bahise bajyanwa i New York bagiye gukurikiranwa n’Urukiko rwa Manhattan ku byaha byo gucuruza ibiyobyabwenge n’iby’iterabwoba.

Maduro yafashwe n’abasirikare ba Amerika babarizwa mu Mutwe Udasanzwe Woherezwa aho rukomeye, Delta Force. Abo muri uyu mutwe bamusanze mu cyumba bararamo, mu gitero cyifashishijwe indege 150.

Ifatwa rya Maduro ryavuzweho n’abantu batandukanye.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yavuze ko bazakomeza kuganira na Amerika ku bijyanye n’ahazaza ha Venezuela mu miyoborere yimakaza demokarasi.

Ati “Twafataga Maduro nka perezida utememewe. Ntitubabajwe n’uko ubutegetsi bwe burangiye.”

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yavuze ko “Maduro yatesheje agaciro abaturage be, ndetse ko bifuza ko hajyaho ubuyobozi bwimakaza demokarasi, buyobowe na Edmundo González Urrutia wigeze kuba umukandida mu matora yo mu 2024.”

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, yavuze ko “bari gukurikiranira hafi ibiri kuba ariko ko icyemezo gifatwa gikwiriye kubahiriza amategeko mpuzamahanga.”

Perezida wa Brésil Lula da Silva, we yavuze ko “Amerika yakoze amarorerwa ndetse ko yarengereye, ibintu bidakwiye kwihanganirwa.”

Perezida wa Cuba, Miguel Díaz-Canel yavuze ko “ibyakozwe na Amerika bigize icyaha, naho Mugenzi we wa Mexique, Claudia Sheinbaum, na we yamaganye iki gitero, mu gihe Perezida wa Mexique, Javier Milei, we yavuze ko bakiriye neza iki kigorwa.

Ati “Ubwingenge buratsinze. Harakabaho ubwingenge.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yavuze ko bashenguwe cyane n’ibyo Amerika yakoze ndetse bamaganye ikoreshwa ry’ingufu z’umurengera mu kwibasira ubusugire bw’ikindi gihugu.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu we yagize ati “Komereza aho Perezida Trump. Ubuyobozi bwawe bushikamye buhora bushishikajwe n’ubwigenge n’ubutebera. Nkuriye ingofero icyemezo cyawe n’abasirikare bawe b’abanyamurava.”

Meya w’Umujyi wa New York Maduro azaburanishirizwamo, Zohran Mamdani, yamaganye ibyakozwe na Amerika avuga ko ari ukutubahiriza amategeko mpuzamahanga.

Yavuze ko mbere y’uko iki gitero kigabwa, yahamagaye Trump ashaka kumugarariza ko atemeranya n’ibyo gufata Maduro n’umugore we.

Ati “Nahamagaye Perezida ndamuganiriza kugira ngo mubwire ko ntashyigikiye iki gikorwa. Nasobanuye ko ntabishyigikiye kuko bigamije guhindura ubutegetsi kandi binyuranyije n’amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’amategeko mpuzamahanga.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *