Amakuru Mu mahanga

Amerika yashimuse Perezida Maduro wa Venezuela n’umugore we

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yemeje ko Amerika yafashe Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro n’umugore we ikabakura mu Gihuhu cyabo binyuze mu bitero Amerika yagabye kuri Venezuela mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Mutarama 2026.

Perezida Trump yabitangaje mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth.

Donald Trump yatangaje kandi ko nyuma yo gufata uwahoze ari Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizafatanya n’abayobozi basigaye mu miyoborere y’iki gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo, kugeza ibintu bisubiye mu buryo.

Mu bitero Amerika yagabye kuri Venezuela, byavugaga ko Minisitiri w’Ingabo za Venezuela, Vladimir Padrino López, yishwe ariko nyuma yaje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko batazigera bajya mu biganiro kandi ko badateze kumanika amaboko.

Kugeza ubu amakuru ahari avuga ko Maduro yafashwe n’abasirikare ba Amerika babarizwa mu mutwe udasanzwe woherezwa aho rukomeye, Delta Force.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, yatangaje ko Perezida Maduro wa Venezuela azaburanishirizwa muri Amerika.

Kuburanishirizwa muri Amerika kwa Maduro gufitanye isano n’ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge n’iterabwoba yahamijwe n’Urukiko rw’i New York mu 2020. Yashinjwaga kwinjiza muri Amerika ikiyobyabwenge cya Cocaine, ndetse n’ibindi bifitanye isano nacyo.

Perezida Maduro yashakishwaga cyane na Amerika kuko muri manda ya mbere Trump, Maduro yashyiriweho igihembo cya miliyoni 15$ ku muntu wese uzamushyikiriza Amerika. Ku butegetsi bwa Biden iki gihembo cyagejejwe kuri miliyoni 25$.

Muri Mutarama 2025 ubwo Trump yasubiraga ku butegetsi, yazamuye iki gihembo akigeza kuri miliyoni 50$, ndetse muri Kanama umutwe wa El Cártel de los Soles yagiye avuga kenshi ko uyoborwa na Maduro, ushyirwa ku rutonde rw’iy’iterabwoba.

Visi Perezida wa Venezuela, Delcy Rodríguez yavuze ko kugeza ubu batazi aho Amerika yajyanye Perezida Maduro n’umugore we, Cilia Flores, gusa ashimangira ko iki gitero cyaguyemo abayobozi muri Guverinoma, mu gisirikare ndetse n’abasivile.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Guverinoma ya Venezuela yatangaje ko Amerika yagabye ibitero ku murwa mukuru, Caracas ndetse no mu zindi leta eshatu: Miranda, La Guaira na Aragua.

Ibi bitero byibasiye cyane ibigo bya gisirikare birimo n’icya Fuerte Tiuna, aho byagiye bivugwa ko Maduro aba.

Ku rundi ruhande, Maduro yagiye avuga kenshi ko ibi bitero bya Amerika bigamije kwigarurira umutungo w’igihugu cye no gushyiraho ubuyobozi bukorera mu kwaha kwa Amerika.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *