Komisiyo Ihoraho Ishinzwe Imyitwarire y’Abavoka yavuze ko kuva mu Ukuboza 2024 kugera mu Ugushyingo 2025, yakiriye dosiye 33 zerekeye imyitwarire y’abavoka, 22 bahaniwe amakosa y’umwuga atandukanye barimo umwe wirukanywe burundu.
Mu Nama Nkuru y’Urugaga rw’abavoka, hagaragajwe ko muri dosiye 33 zasuzumwe, abavoka 20 bahanishijwe igihano cyo guhagarikwa mu mwuga mu gihe cy’amezi atandatu ndetse hari n’uwirukanywe mu mwuga burundu, undi ahanishwa amezi.
Mu makosa abavoka bahaniwe harimo kutubahiriza inshingano yo kwishyura umusanzu, kutubahiriza inshingano zikubiye mu masezerano bagirana n’ababagana, gukora umwuga kandi warahagaritse/ warahagaritswe, kutaba indakemwa no kubura ubunyamugayo, ubushishozi, kudahesha icyubahiro umwunga ndetse no kutiyubaha.
Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundarashi Moise, yavuze ko abavoka bakwiye kurushaho kugira indangagaciro nziza zihesha agaciro umwuga wabo.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yasabye abavoka guhindura imyitwarire mu rwego rwo kubahisha umwuga wabo no gutuma abaturage bizera ubutabera.
Ati “Umwavoka arangwa n’ubuhanga ariko akanarangwa n’uko ahagaze, uko agaragara. Niba dukeneye ko ubutabera dutanga, ubucamanza tuvuga, kunganira abantu bigira agaciro ni ngombwa ko tugirirwa icyizere n’Abanyarwanda n’igihugu. Umwuga iyo uwufite mu mutwe gusa, imyitwarire itarimo bigupfira ubusa.”
Muri uyu mwaka, abantu 5255 bahawe ubufasha mu by’amategeko barimo ab’igitsina gabo 4498 n’ab’igitsina gore 757. Urugaga kandi rumaze gutanga ubufasha ku bana bagera ku 2728, ku batishoboye baburanira mu rukiko rw’ubujurire bagera kuri 1558 ndetse no mu zindi nkiko zitandukanye.
