Perezida Paul Kagame yagaragaje ko bitumvikana uburyo abaturage barimo abo mu Karere ka Kayonza baherutse guhura n’ikibazo cy’inzara ndetse n’abagisiragizwa basaba serivisi, yihanangiriza abayobozi badaha agaciro abo bayobora.

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025, ubwo hateranaga Nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi, i Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Yifashishije ingero, Perezida Kagame yagarutse ku bayobozi usanga bakora nabi ntibite kubo bayobora, agaragaza ko bidakwiye kandi ko baba bagomba kubibazwa.
Yagarutse ku Bayobozi barimo uwari Meya w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, uwari Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Munganyinka Hope ndetse n’uwari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascene, birukanywe bazira kurangarana abaturage bari bugarijwe n’inzara.
Perezida Kagame yahagurukije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, amubaza icyabaye kugira ngo abayobozi b’Akarere ka Kayonza bagere aho bakora nabi, bikagira ingaruka ku baturage bashinzwe kureberera.
Minisitiri yavuze ko ikibazo cyabaye ubuyobozi butita ku baturage, kudakorana hagati y’abayobozi kandi ko batavugana, bakagira kandi n’indi mico mibi bigatuma n’ibyo bakwiriye gukurikirana batabikurikirana.
Umukuru w’Igihugu yamubajije uko byageze aho, n’icyaje kuvamo nyuma undi ati “Uko byagenze ni uko abayobozi babishinzwe babonye ko abayobozi badakwiriye kuyobora akarere babakuraho.”
Perezida Kagame yahise amubaza impamvu byatinze, undi asubiza ati “Baganirijwe igihe kinini ariko gufata umwanzuro kubakuraho byaratinze.”
Perezida Kagame yabajije impamvu byatinze mu gihe hari inzego zibibona, ati “Ibi bivuzwe nubwo bivugwa i Kayonza biri n’ahandi henshi, biba mubireba mukabyihorera, kuko aba bayobozi baba badashonje, bo ntacyo babuze, ntabwo bita ku bandi bo bakeneye ibyo bashaka.”
Ageze ku kibazo cy’umuhanda uri i Rusizi, Umukuru w’Igihugu yavuze ko yakimenye vuba aha ubwo abashinzwe umutekano bari mu kazi, bakabura aho inzira kubera umuhanda wangiritse kandi bimaze igihe.
Ati “Hari ubwo nigeze kujyayo mu 2017, ariko umuhanda warasibye, ejo bundi abantu barinda umutekano nibo babimbwiye badafite ahantu banyura, badafite ukuntu bagenda.”
Yabajije Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore icyabaye, undi asubiza ko ari uburangare no kudashyira uwo muhanda mu byihutirwa bigomba gukorwa.
Ati “Habayeho uburangare, uriya muhanda warangije ubuzima bwawo mu 2017, kuva icyo gihe wari ukeneye guhita usanwa ugafasha n’inganda ziri hariya. Icyabayeho ni ni ukutareba ibyihutirwa …amakosa twakoze kandi turayasabira imbabazi.”
Umukuru w’Igihugu ati “Uzi ko imyaka yose icyo aricyo kiba igisubizo… ubwo bwaba uburyo bwo gukorera igihugu cyanyu gute? Ubwo niba minisiteri itabikurikirana, bishinzwe nde? Byagenze bite?”
Umukuru w’Igihugu yakomeje agaragaza ko ibisobanuro byatanzwe na Minisitiri Gasore nubundi byumvikanisha ko hari ikibazo mu mikorere, agaragaza ko ibibazo nk’ibi aribyo bituma urubyiruko rw’Aba-Gen-Z rwigaragambya mu bihugu bitandukanye.
Ati “Nta nubwo mwihuse na busa. Ibi bigenda bigaruka imyaka ikaba itanu, 10, 20 uragira ngo abantu bagira bate? Biriya mureba ba Gen-z bajya ku muhanda bagatera amabuye, uwampa ngo babankubitire, babirukanse ku manwa y’ihangu. Njye nzi ko bazambabarira, bazi ko nta barimo abakora ibintu nk’ibyo.”
Perezida Kagame yavuze ko ikibabaje ari uko abatubahiriza inshingano nabo ari aba Gen-Z, avuga ko uko byagenda kose ibintu bitahora gutyo “imyaka igashira indi ikaza mukabisabira imbabazi gusa?”
Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo hashize imyaka myinshi ruswa ikigaragara mu miyoborere, mu gihe mu myaka 38 RPF imaze, kurwanya ruswa byari inshingano.
Ati “Igitekerezo cyo kurwanya ruswa mu myaka 38 ishize, ntabwo cyahinduka ngo tuvuge ngo noneho ntitugiye kuyirwanya kubera ko twagiye mu gihe cyemera ruswa. Sinzi icyo gihe icyo ari cyo, ahubwo igihinduka ni uburyo twakoresha kugira ngo uyirwanye. Ariko kurwanya ruswa ntibihinduka.”
Perezida Kagame yavuze ko ubuyobozi ku nzego zitandukanye, iyo mitekerereze yo guhindura ibintu no guhinduka ariko bakagumana intego nyazo, ari yo ikwiriye kuba ibaranga.
Ati “Hari uburyo umuryango nk’uyu dukwiriye kuba dukoresha kugira ngo ibyo byose bishobore kubonerwa umuti, bigire umurongo bikurikiza ndetse rimwe na rimwe ni yo mpamvu buri gihe mu myaka itanu, icumi, 20 hagenda haboneka abo bigora kujyana n’ihame rya RPF ituyobora…bakagenda batakara mu nzira, ibyo biriho, byarabaye, bizaba ariko RPF igomba gukomeza gutera nk’uko ikwiriye kuba itera muri iriya si igenda ihinduka kandi RPF na yo igenda ihinduka uko bikwiye.”
Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye ku musanzu wabo mu iterambere ry’igihugu, avuga by’umwihariko abashinzwe inzego z’umutekano hamwe n’abaturage bakomeje kubumbatira ubumwe.
Ati “Mu nzego nshaka gushimira zindi, hari inzego z’umutekano, inzego z’umutekano muri rusange. RDF, Polisi, [abashinzwe umutekano b’urundi rwego], aba bantu ibyo bakora, bakorera igihugu cyacu twese, sinavuga ko mfite byinshi birenze ibyo bakora mbasaba, barabyujuje. Izi ngabo zacu, ni ingabo nahoze iteka nifuza kugira.”
Yakomeje avuga ko usibye abashinzwe umutekano, abaturage b’u Rwanda ari abo gushimirwa byihariye.
Ati “Ariko noneho navuga ku baturage, aba baturage mureba u Rwanda dufite, sinzi ko hari igihugu gifite abaturage beza nk’abacu. Impamvu ndayikubwira. Urebye aho tuvuye, muri politiki y’amacakubiri, Jenoside, ariko tukaba tugeze aha, aho abaturage bari hamwe n’Isi yose yirirwa ishaka kongera kubasubiza [inyuma], buriya ahantu ha mbere hananiye abantu bo hanze bashaka kudusenya, bashatse kureba uko bazana mu Banyarwanda umwiryane, abaturage barabananira.”
Yavuze ko kuba u Rwanda rufite abaturage beza ariko abayobozi ntibabahe ibyo babagomba ari ibintu abayobozi bakwiriye kwicuza. Ati “Mwicuze, muhinduke, mukore ibintu bizima.”


