Amakuru Politiki

Perezida Tshisekedi yimwe uruvugiro mu nama ya SADC kubera amadeni batishyuye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yimwe ijambo mu nama y’abakuru b’ibihugu byo mu Muryango w’Akarere ka Afurika y’Amajyepfo, SADC, kubera amadeni igihugu cye kibereyemo uwo muryango.

Abakuru b’ibihugu 7 bya SADC nibo bitabiriye inama yakozwe hifashishije ikoranabuhanga

Aya madeni yatumye Tshisekedi yimva uruvugiro, harimo uturuka ku masezerano yagiriyemo uyu Muryango ubwo ingabo za SADC zari zishinzwe kurwanya Umutwe wa M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ingabo za SADC ziri mu zatsinzwe urugamba rwazihuje na M23 muri Gashyantare 2025 ubwo zasakiranaga mu rugamba rwo kubohora Umujyi wa Goma kandi zari zifatanyije na FARDC, Wazalendo, FDLR n’abacanshuro batari bake.

Leta ya RDC yasabwaga kwishyura umusanzu wa miliyoni 200$ wo gufasha izi ngabo zaturutse muri Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi gusohoza inshingano zazo neza muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ibi bihugu bitatu byagaragaje ko kuba RDC itarishyuye umusanzu wose byatumye ingabo zabyo zidakora neza akazi kazo, bituma byiyishyurira amafaranga yabyo.

Muri Kanama 2025, SADC yibukije Leta ya RDC ko igomba kuba yishyuye ibirarane bya miliyoni 48$ ariko ivunira ibiti mu mutwi bituma iregwa muri uyu muryango hakurikizwa amategeko ariho bahereye bemerera Tshisekedi kwitabira inama ariko ntahabwe ijambo.

Uyu mwanzuro washyizwe mu bikorwa mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bya SADC yayobowe na Perezida Cyril Ramaphosa ku wa 17 Ukuboza 2025 hifashishijwe ikoranabuhanga rihuza amashusho rya video-conference, Tshisekedi yangiwe kuvuga ijambo kubera iki kirarane.

Abitabiriye iyi nama ni Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Tshisekedi wa RDC, Duma Boko wa Botswana, Col Michael Randrianirina wa Madagascar, Daniel Chapo wa Mozambique, Dr. Nentumbo Nandi-Ndaitwah wa Namibia na Hakainde Hichilema wa Zambia.

Mu nama zahuje inzobere n’abaminisitiri bo muri SADC zitegura iy’abakuru b’ibihugu, na bwo abahagarariye Leta ya RDC bangiwe kugira icyo bavuga bazira ko igihugu cyabo cyanze kwishyura aya mafaranga asigaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *