Umutwe wa AFC/M23 urwanya Ubutegetsi bwa RD Congo watangiye kuvana ingabo zawo mu Mujyi wa Uvira zafashe ku wa 10 Ukuboza 2025, ziwirukanyemo ingabo z’u Burundi, iza FARDC, imitwe ya Wazalendo na FDLR.
Ku wa 16 Ukuboza nibwo AFC/M23 yari yasohoye itangazo rivuga ko yemeye kurekura Uvira bisabwe n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bugamije gushakira umuti urambye amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Congo.
Ni icyemezo kitatinze kuko ku wa 17 Ukuboza, izo ngabo zatangiye khva mh Mujyi wa Uvira kandi mu munsi ukurikiyeho, [Ku wa 18], zigomba kuba zarangije icyo gikorwa nk’uko Umuyobozi wungirije w’ihuriro rya AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, Bertrand Bisimwa yabitangaje kuri X.
Yagize ati “ibikorwa bya AFC/M23 byo kuva mu mujyi wa Uvira birakomeje kandi bizaba byarangiye bitarenze ejo. Turasaba abasivili gutuza. Turasaba abahuza n’abandi bafatanyabikorwa gukora ku buryo Uvira irindwa ubugizi bwa nabi, kugabwaho ibitero no kutongera gusubiramo intwaro.”
Mbere y’uko AFC/M23 ikura Ingabo zayo muri Uvira, yari yagaragaje impungenge, isaba abahuza gushyiraho ingamba zisobanutse zo gucunga umutekano wa Uvira nyuma yo kuhava harimo gukura intwaro mu mujyi, kurinda abasivile n’ibikorwaremezo by’ingenzi, ndetse no kugenzura agahenge binyuze mu kohereza ingabo zitabogamye.
