Abana batatu bavuka bo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi bari bari gushaka inkwi mu ishyamba baturikanywe n’ikintu bikekwa ko ari grenade bahasiga ubuzima.
Aba bana bitabye Imana, umukuru afite imyaka 16 akurikirwa n’uwa 13 naho umuto muri bo yari afite imyaka itanu kandi bose bavuka mu muryango umwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yemeje aya makuru avuga ko atahamya neza niba ari grenade yabaturikanye, ngo gusa ariko ubuyobozi bwatabaye ndetse bari guhumuriza uwo muryango wagize ibyago n’abaturanyi.
Yagize ati “Iyo mpanuka yabaye ariko kwemeza ngo ni grenade byo sinabivuga mu guhamya ko ari igisasu. Ni abana bagiye ahantu mu ishyamba ngo hashobora kuba harakambitse ingabo za EX FAR mu mirenge yegereye umupaka, aho niho bari bagiye gushaka inkwi bagihuriraho ari batatu ukurikije ibimenyetso bigaragara ubwo rero nicyo cyabahitanye.”
“Ayo niyo makuru ahari twabasangiza ibindi hari inzego zishinzwe kubisesengura no kubitangira amakuru arenze ayo. Ubutumwa duha abaturage, igihe cyose uhuye n’ikintu utazi cyane cyane nk’icyuma ntabwo ari ngombwa kugicokoza kuko. Uyu muryango turi kuwuhumuriza kubw’ibyago bagize ndetse n’abaturanyi batabaye.”
