Amakuru Umutekano

Musanze: Umugabo yapfanye n’inka hakekwa ko bakubiswe n’inkuba

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 24 wo mu Mudugudu wa Gora, mu Kagari ka Nyagisozi mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, bivugwa ko yari yagiye kugaburira inka mu gisagara yasanzwe yapfuye ndetse n’icyo kimasa yari yagiye kugaburira.

Amakuru y’urupfu rw’uyu musore, yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 Ukuboza 2025, ubwo ababyeyi be bamutegerezaga bikagera saa sita z’ijoro atabonetse bakiyambaza inzego z’ubuyobozi bw’umudugudu, bajya kumureba mu kabande aho bororeraga bagasanga yapfuye ndetse n’ikimasa yari yagiye kugaburira nacyo cyapfuye.

Aya makuru yahise atangwa ku buyobozi bwisumbuyeho nabwo buhageze busanga koko iyi nkuru y’akababaro ari impamo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Manzi Jean Pierre, yemereye GREATLAKESHARALD.COM aya makuru, avuga ko hatari hamenyekana ikishe uyu musore n’inka kuko iperereza ryatangiye kandi yajyanywe ku bitaro ngo bapime ibimenyetso, gusa ngo mu makuru bakuye mu baturage batabaye mbere hari gukekwa ko yaba ari inkuba yabakubise.

Yagize ati “Ayo makuru niyo natwe twabimenye nijoro, twatabaye dusanga uwo musore yapfuye ndetse n’ikimasa yari yagiye kugaburira cyapfuye. Twamujyanye ku Bitaro bya Ruhengeri dutegereje icyo baza kutubwira, gusa mu makuru ava mu baturage bahageze mbere bari gukeka ko yaba ari inkuba yabakubise.”

Gitufu Manzi, yakomeje agira inama abaturage kujya bakurikiza amabwiriza yo kwirinda inkuba cyane cyane muri ibi bihe by’imvura.

Ati “Tuributsa abaturage ko mu gihe imvura iri kugwa bagomba kwirinda kugama munsi y’ibiti, kwirinda kujya mu biziba, kwirinda gukoresha telefoni, kujya kure y’ibikoresho bikozwe mu byuma no kwirinda gukoresha amashanyarazi kuko ibyo byose byabakururira gukubitwa n’inkuba.”

Nyakwigendera witabye Imana ni Munezero wari mwene Nsekarije Aloys na Nyiraburo Marie Gaudence bo mu Mudugudu wa Gora Akagari ka Nyagisozi mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *