Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye abayobozi b’ibigo mpuzamahanga bishora imari mu nzego z’amahoteli bageze i Kigali kuri uyu wa mbere tariki 15 Ukuboza 2025.

Abakiriwe n’Umukuru w’Igihugu barimo Umuyobozi Mukuru wa HARIM Group (Hotels and Resorts Investment Maldives) na JIH Global Investments, Mohamed Ali Janah, Umuyobozi Mukuru, Ghassan Aboud Group, Ghassan Aboud, na Ahmad Aboud ushinzwe imari muri Ghassan Aboud Group.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, Perezida Kagame yagiranye ibiganro n’abo bashoramari ku mahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda, mu nzego z’amahoteli yo ku rwego rwo hejuru no mu kubaka amacumbi.
IGIHE cyanditse ko HARIM Group ni itsinda ry’ibigo bitandukanye bifite ubunararibonye mu ishoramari mu rwego rw’amahoteli yo ku rwego rwo hejuru n’amacumbi, bikanatanga ubujyanama mu ishoramari.
Yagize uruhare mu kubaka amahoteli akomeye ku Isi arimo Anantara Banana Island Resort iherereye i Doha muri Qatar na Waldorf Astoria Maldives Ithaafushi mu birwa bya Maldives.
JIH yo ni ikigo kigira uruhare rukomeye mu ishoramari no mu bujyanama ku ishoramari, gifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE). Na yo yibanda mu bwubatsi bw’amahoteli n’amacumbi.
Kubera izina iki kigo cyubatse, Janah ukiyobora yahawe inshingano zitandukanye zirimo iy’umujyanama wihariye w’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye n’ubukerarugendo, Perezida w’umuryango ushinzwe ubwubatsi muri Maldives na Perezida w’urugaga rw’abakoresha muri Maldives.
Ghassan Aboud Group yo yashinzwe na Ghassan Aboud mu 1994. Aboud ni umushoramari, umucuruzi n’umugiraneza uzwi cyane mu bijyanye mu bucuruzi bw’imodoka nshya, izakoze n’ibikoresho byazo bisimbura ibifite ikibazo.
Iki kigo gikora ishoramari no mu zindi nzego zirimo urw’amahoteli n’amacumbi, ubuzima, gucuruza ibyo kurya no mu itangazamakuru. Gifite amashami muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Australia n’u Bubiligi.



