Agace ka Kipupu kari muri Segiteri Itombwe muri Gurupoma ya Bashimukindje muri Kivu y’Amajyepfo kamaze kwigarurirwa n’Abarwanyi ba AFC/M23 ifatanyije na Twirwaneho bibongerera amahirwe yo kurinda Abanyamulenge.
Abo barwanyi binjiye muri ako gace ku wa Gatandatu tariki 13 Ukuboza 2025, nta mirwano ihabaye kuko Ingabo za FARDC n’iz’u Burundi zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo na FARDC bahunze nyuma yo gutakaza Umujyi wa Uvira mu cyumweru gishize.
Inyeshyamba zinjiye hariya zivuye Mikenge zifite intwaro za Rutura kandi zigezweho bikekwa ko zazambuye ingabo za FARDC, iz’Uburundi, Wazalendo na FDLR bari bamaze gutsindwa.
Ibiganiro by’ubuhuza hagati ya Leta ya DR Congo na AFC/M23 bikomeje gukorwa i Doha muri Qatari kugira ngo harebwe uko muri biriya bice hagaruka amahoro.
