Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu asabana na bo binyuze mu myidagaduro banasangira ibyishimo bya Noheli n’Umwaka Mushya Muhire wa 2026 wegereje.
Ibi birori byabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ukuboza 2025, abana babyitabiriye bahabwa impano ndetse banishimana na Jeannette Kagame mu mikino n’imyidagaduro bitandukanye.
Igikorwa cyo gusangira n’abana iminsi mikuru isoza umwaka n’itangira undi , Madamu Jeannette Kagame amaze imyaka myinshi agikora, aho babona umwanya wo kwidagadura, bakagaragaza impano zabo, bagahabwa n’impano z’iminsi mikuru.
Abana bakiriwe uyu munsi, bagaragaje ubuhanga mu kubyina, mu mikino irimo karate, mu kugorora ingingo n’ibindi, gusoma ibitaro, hose bari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.
Ubu busabane kandi bwitabiriwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée hamwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera umwana, Ingabire Assumpta.




