Ikipe ya Arsenal FC yakomeje kuyobora urutonde rwa UEFA Champions League n’amanota 18 nyuma yo gutsinda Club Brugge yo mu Bubiligi ibitego 3-0 birimo bibiri bya Noni Madueke n’ikindi cyinjijwe na Gabriel Martinelli.
Umukino watinzweho cyane muri iri rushanwa, ni uwahuje Manchester City na Real Madrid iri mu bihe bibi, warangiye Manchester City itsinze Real Madrid ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa UEFA Champions League wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 10 Ukuboza 2025.
Real Madrid imaze iminsi ititwara neza muri Shampiyona ya Espagne ndetse Umutoza Xabi Alonso akaba ashobora kwirukanwa, yakinnye uyu mukino idafite Rutahizamu Kylian Mbappé wari ku ntebe y’abasimbura kubera imvune.
Iyi kipe yari imbere y’abafana bayo kuri Santiago Bernabéu, yatangiranye imbaraga n’amahirwe yo mu minota ya mbere ariko ntiyabyazwa umusaruro nk’uko bikwiye. Ku munota wa 28, Rodrygo yafunguye amazamu ku ruhande rwa Real Madrid arobye umunyezamu Donnarumma ku mupira yacomekewe na Jude Bellingham.
Manchester City yishyuriwe na Nico O’Reilly ku munota wa 35 nyuma y’umupira wari uvuye muri koruneri wakuwemo na Thibaut Courtois, usanga uyu mukinnyi wo hagati w’imyaka 20 awuboneza mu izamu.
Iminota itatu mbere y’uko igice cya mbere kirangira, hifashishijwe VAR, myugariro wa Real Madrid, Antonio Rüdiger, yahawe ikarita y’umuhondo ndetse ikipe ye itsindwa igitego cya kabiri cyinjijwe na Erling Halaand yari amaze gukorera ikosa ryo kumukururira mu rubuga rw’amahina.
Ku munsi wa gatandatu w’irushanwa, Ikipe ya Arsenal FC niyo iyoboye n’amanota 18, Bayern Munich ni iya kabiri n’amanota 15 nyuma yo kunganya na Athletic Club ubusa ku busa, igakurikirwa na Paris Saint-Germain ifite amanota 13.
Indi mikino yabaye, Qarabag FK yatsinzwe na Ajax ibitego 4-2, Villarreal FC itsindwa na FC Copenhagen 3-2, Bayer Leverkusen inganya na Newcastle United 2-2 naho Benfica itsinda Napoli 2-0. Ni mu gihe Borussia Dortmund yanganyije na Bodoe/Glimt ibitego 2-2 naho Juventus itsinda Pafos FC 2-0.
Umunsi wa Karindwi wa UEFA Champions League uzakinwa tariki 20 n’iya 21 Mutarama 2026 mu gihe uwa Munani usoza iki cyiciro uzakinwa tariki ya 28 Mutarama.
