Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, cyashyize ahagaragara gahunda y’uko ingendo z’abanyeshuri bagiye mu biruhuko by’igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2025/2026 zizakorwa.

Mu itangazo NESA yasohoye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Ukuboza 2025, yagaragaje ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira kujya iwabo mu biruhuko by’igihembwe cya mbere ku wa Gatanu, tariki ya 19 Ukuboza 2025.
Ku ukubitiro abanyeshuri bazabimburira abandi mu kujya mu biruhuko bya Noheli na Bonane, ni abo mu Turere twa Huye, Nyamagabe, Ngororero, Nyagatare, Gatsibo, na Musanze bazatangira ingendo ku wa 19 Ukuboza 2025.
Ku wa Gatandatu tariki 20 Ukuboza, hazataha abo mu Turere twa Ruhango, Gisagara, Nyabihu, Rubavu, Burera, Rwamagana na Kayonza.
Naho ku Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza, hazataha abanyeshuri bo mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro, ndetse n’abiga mu Turere twa Nyanza, Kamonyi, Karongi, Rutsiro, Rulindo, Gakenke, Ngoma, na Kirehe.
Ku wa Mbere tariki 22 Ukuboza, ni bwo hazataha abo mu turere twa Muhanga, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Bugesera, na Gicumbi.
NESA yibukije amashuri ko agomba kohereza abanyeshuri hakiri kare kandi yubahiriza ingengabihe yatanzwe.
Iti “Abanyeshuri bose barasabwa kugenda bambaye umwambaro w’ishuri. Ababyeyi barasabwa guha abana amafaranga y’urugendo azabageza mu rugo, kandi abashinzwe uburezi bo mu turere n’imirenge barasabwa kugenzura no gukurikirana uko igikorwa giiteye.”
Abanyeshuri bazahagurukira mu Mujyi wa Kigali hamwe n’abandi bahanyura berekeza mu zindi ntara bazahurira kuri Stade ya Kigali Pelé i Nyamirambo ko kandi igomba kuba ifunze nyuma ya saa cyenda z’amanywa.
