Ihuriro AFC/M23 rirwanya Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryafashe Santere ya Kiliba iri mu bilometero 20 ujya mu Mujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo nyuma yo gutsinda Ihuriro ry’ingabo za RDC n’imitwe yifatanyije nazo.
AFC/M23 yafashe Kiliba nyuma yo guhangana n’ingabo za FARDC, iz’Uburundi, Wazalendo na FDLR bishyize hamwe ngo bayikome mu nkokora bayambure n’ibice yari yarafashe.
Abarwanyi ba AFC/M23 bari kurwana bamanuka. Kuva urugamba rwo mu Kibaya cya Rusizi rwatangira mu ntangiriro z’uku kwezi birukanye ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC mu bice byinshi ndetse ubu inyinshi zatangiye guhungira mu Burundi zifashishije inzira z’ubusamo nyuma yo kwicwamo benshi barimo n’abayoboraga urugamba.
Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi, AFC/M23 yafashe Katogota, Rurambo, Luberizi, Luvungi, Mutalule, Bwegera, Nyakabere na Sange. Mbere yo kwinjira muri Kiliba ku kuri uyu wa 9 Ukuboza 2025, yabanje gufata na Santere ya Runingo.
Ubwo yafataga Kiliba, mu Mujyi wa Uvira humvikanye urusaku rw’amasasu bivugwa ko yarashwe n’abarwanyi b’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo, yatumye ibikorwa by’ubucuruzi n’amashuri bifungwa kubera ubwoba bw’uko hari abashobora guhunga batari kumwe n’imiryango yabo.
Hari makuru ava muri Kivu y’Amajyepfo avuga ko ingabo nyinshi z’u Burundi zagaragaye ziva mu bice byafashwe birimo Runingu, zisubira iwabo nyuma yo kurushwa imbaraga n’abarwanyi ba AFC/M23 kandi zari zivanze na FARDC, Wazalendona FDLR kandi hari n’abaturage batangiye guhunga uyu mujyi.
