Amakuru Politiki

U Burundi bwijunditse u Rwanda buvuga ko uzabutera buzamwivuna nta gisibya

Leta y’Uburundi yashinje u Rwanda ko rufasha AFC/M23 mu mugambi wo kwigarurira akarere ihamya ko itazakoneza kurebera kandi ko mu gihe cyose buzaterwa buzivuna uzaba yabuteye nta kabuza.

Byagarutsweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Bizimana Edouard, wavuze ko AFC/M23 idafite ubufasha bw’u Rwanda bidakunda ko ibakura mu birindiro bahawe na Leta ya DR Congo ngo bafatanye guhashya uwo Mutwe.

Minisitiri Bizimana yavuze mbere y’uko amasezerano asinywa u Rwanda rwohereje amakamyo y’abasirikare muri Congo, ngo banyura ku kirwa cya Idjwi gufasha AFC/M23, ndetse ngo batera ingabo z’u Burundi zifatanya n’iza Congo, na Wazalendo kurwanya AFC/M23.

Abajijwe niba u Burundi buzarebera kandi hinjira ayo makamyo y’abasirikare, bashaka gutera Uvira, Minisitiri Bizimana.

Yagize ati “Ikintu cyose kizaza gihungabanya umutekano w’Abarundi, cyangwa gitera abasirikare bacu aho bari, ntituzabihanganira. Twebwe twabivuze nta ntambara dushaka, dushaka kubana n’abaturanyi neza, ariko uzatuvogera tuzamwivuna nta gisibya.”

U Burundi buravuga ibi mu gihe u Rwanda ruhakana gufasha Umutwe wa AFC/M23, ndetse rukavuga ko rushyigikiye ibiganiro bya Doha biri hagati y’izo nyeshyamba na Leta ya Congo.

Inyeshyamba za AFC/M23 zikomeje kotsa igitutu ingabo z’u Burundi zifatanya n’iza Congo, imirwano ikaba yegera umujyi wa Uvira.

Kugeza ubu ntacyo u Rwanda ruratangaza ku birego bishya by’u Burundi.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *