Ingabo za Leta muri Bénin zatangiye guhiga no guta muri yombi abasirikare bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Patrice Talon mu cyumweru gishize ubwo batezaga imvururu ndetse bagatangaza ko bakuye Perezida Talon ku butegetsi.
Abagerageje guhirika ubutegetsi babanje gutera Urugo rwa Perezida Patrice Talon basubizwa inyuma n’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu, nyuma bagaragara kuri televiziyo y’igihugu batangaza ko bafashe ubutegetsi.
Abo basirikare bigambye guhirika ubutegetsi bwa Talon bari bayobowe na Lt Col Pascal Tigri wari ukuriye ingabo zidasanzwe ariko Ubutegetsi bwa Bénin bwahise butangaza ko ibintu byasubiye ku murongo ubutegetsi bukiriho.
Ku wa Mbere nibwo Perezida Patrice Talon yatangaje ko “ibyari byabaye byose biri mu maboko y’inzego z’umutekano kandi bigenzurwa neza.”
Nigeria yatanze ubufasha mu guhagarika uwo mugambi wo guhirika ubutegetsi, ivuga ko indege zayo z’intambara zafashije guhashya abagerageje guhirika ubutegetsi bari bigaruriye televiziyo y’igihugu n’Ikigo cya Gisirikare nyuma yo kubisabwa n’ubutegetsi bwa Bénin.
Umuvugizi wa guverinoma ya Benin, Wilfried Léandre Houngbédji, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko abantu 14 batawe muri yombi bakekwaho uruhare muri uwo mugambi wo gufata ubutegetsi.
Amakuru avuga ko muri abo bafashwe, 12 bari mu itsinda ryagabye igitero kuri televiziyo y’igihugu, barimo n’umusirikare wari warasezerewe mu ngabo ariko aho Lt ColPascalTigriaherereye ntihari hamenyekana.
