Mu bikorwa byo kurwanya ikora, ikwirikwiza n’ikoreshwa by’ibinyobwa bitemewe, Polisi ikorera mu Karere ka Musanze k’ubufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage, bamennye litiro 1700 z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Ni igikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru mu Midugudu ya Nyanama na Gakoro mu Kagali ka Kivugiza, mu Murenge wa Muko ho mu Karere ka Musanze cyafatiwemo n’abantu 4 bagira uruhare mu kwenga no gukwirakwiza ibyo binyobwa bitujuje ubuziranenge.
Polisi y’u Rwanda ishishikariza abaturage kwirinda gukora no kunywa ibi binyobwa bihabwa amazina atandukanye (Muriture, Nzogejo, Tunuri, Muhenyina,…) kuko bigira ingaruka ku mutekano n’imibereho myiza y’abaturage.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, avuga ko abakora ibi binyobwa bakomeza kugirwa inama yo kubireka, abinangiye bagafatwa, bakabibaza.
Abaturage bashishishikarizwa gutanga amakuru y’aho ibyo binyobwa byengerwa kandi bakagirwa inama yo kwirinda kubinywa.
Yagize ati “Ababyenga tubagira inama yo kubireka kandi Polisi izakomeza gufata abinangiye. Abaturage bagirwa inama yo kwirinda kunywa bene biriya binyobwa kuko byuje inenge bityo kubinywa bikaba bibangiriza ubuzima kandi bigahungabanya ituze rusange.”
“Abantu bumve ko kunywa biriya binyobwa ari ukwishyira mu byago bityo babireke kandi batange amakuru y’aho byengerwa, ababikora babibazwe.”
Benshi mu banywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge usanga aribo biganje mu bakora ibyaha ndetse no mu bahungabanya umutekano ariyo mpamvu abaturage bashishishikarizwa kubigendera kure mbere y’uko bibagiraho ingaruka zaba iz’uburwayi cyangwa kwishora mu byaha.
