Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko Ingabo z’u Burusiya zagabye ibitero bya missile na drones ku bikorwaremezo bya gisivili byo mu gihugu cyabo.
Hifashishijwe Drones 653 na Missiles zirenga 40, ibi bitero bikomeye byagabwe ku bikorwaremezo birimo sitasiyo ya gari ya moshi mu Mujyi wa Fastiv, mu majyepfo ya Kyiv inyubako yayo irangirika.
U Burusiya bwo bwahise butangaza ko bwarashe ibice birimo ibigo bya gisirikare, inganda z’ingufu n’ibyambu, naho Leta ya Ukraine yo yavuze byibasiye ibice umunani bituma amashanyarazi abura ku wa 6 Ukuboza 2025.
BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yamaganye ibi bitero avuga ko ku wa Mbere azajya mu Bwongereza mu nama izahuza abayobozi b’u Bwongereza, u Budage, Ukraine n’u Bufaransa igamije kotsa igitutu u Burusiya.
Ati “Tugomba gukomeza kotsa igitutu u Burusiya tukabuhatira kugana inzira y’amahoro.”
Ibi bibaye mu gihe muri Leta ya Florida muri Amerika hari kubera ibiganiro by’itsinda ry’Abanya-Ukraine n’Abanyamerika.
