Amakuru Umutekano

Gakenke: Ikirombe cyagwiriye abantu 72, barindwi bahasiga ubuzima abandi barakomereka

Ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro Kagari ka Gikingo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, cyagwiriye abantu 72 barindwi bahasiga ubuzima abandi batabarwa bakomeretse hari n’abahungabanye.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatanu w’iki cyumweru, ubwo abakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa na Koperative KOMIKAGI isanzwe ihacukura byemewe n’amategeko, banjiraga muri iyo mirimo ariko baza kurwigwa n’ikirombe.

Ubutabazi bwahise butangira gukorwa ariko kuko abacukuraga bari bageze kure biragorana kuko basanzemo amazi menshi bituma bakurwamo hari barindwi bamaze gupfa.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yemeje aya makuru, avuga ko ubuyobozi bwihutiye gutabara no guhumuriza abaturage kandi ko inzego zibishinzwe ziri gukora iperereza kuri iki kibazo.

Yagize ati “Impanuka yabaye, tukibimenyeshwa ku bufatanye n’izindi nzego turatabara, ariko ku bw’ibyago barinbwi babura ubuzima, twahabyukiye n’uyu munsi duhumuriza abaturage. RMB ikomeje gukora iperereza ku cyaba cyateye iyi mpanuka.”

Imibiri y’abitabye Imana yahise itwarwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Ruli, mbere y’uko ishyingurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *