Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umutekano w’u Rwanda wari wifashe neza mu 2025 ariko ko ibiza byahitanye abantu 130, bigasenya inzu 1800, hegitari 1100 z’imyaka zirangirika ndetse bitwara n’ubuzima bw’amatungo arenga 100.
Mu kiganiro Polisi y’u Rwanda na RIB byagiranye n’itangazamakuru ku wa 5 Ukuboza 2025, herekanywe ishusho y’umutekano muri rusange, bemeza ko wari wifashe neza ariko ko ibiza biri mu byawuhungabanyije.
Umuyobozi Mukuru muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa n’ituze rusange, CP Gerge Rumanzi, yavuze ko hari ibintu byahungabanyije ubuzima bw’abantu ariko bikanateza umutekano muke mu gihugu.
Yagize ati “Ibiza byahitanye abantu 130 mu gihugu hose, harimo abakubiswe n’inkuba ari bo benshi, abagwiriwe n’ibirombe, inkangu ndetse n’abatwawe n’imyuzure. Inzu zangijwe n’ibiza muri uyu mwaka ni 1800, na ho imyaka yangiritse yari kuri hegitari 1100, mu gihe amatungo yapfuye kubera ibiza arenga 100.”
Ku bijyanye n’impanuka CP Rumanzi yavuze ko mu 2025 impanuka zagabanyutseho 2,4% ugereranyije n’izari zagaragaye n’umwaka wari wabanje.
Ati “Iyo urebye usanga impamvu zagiye zitera impanuka ari imyitwarire mibi mu muhanda, nk’abatwaye ibinyabiziga baranganye, bavugira kuri za telefoni, abatwaye ku muvuduko urenze igipimo cyagenwe ndetse na bake bagaragaye batwaye banyweye ibisindisha.”
Mata na Gicurasi ni amezi atarahiriye abaturage cyane cyane muri iyi myaka ya 2023 na 2024, kubera ibiza byakunze kubibasira, birabasenyera, ndetse bamwe bibambura ubuzima.
