Ku wa 4 Ukuboza 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’ubufatanye mu bukungu, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ajyana n’ayo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, gukuraho ingamba z’ubwirinzi no gucyura impunzi.
Ibi byose byakozwe hagamijwe kurandura intambara n’ubushyamirane bimaze igihe kigera ku myaka 30 hagati y’ibihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, DRC, n’u Rwanda nk’uko ingoma zagiye zisimburana.
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko amasezerano y’ubukungu arimo ingingo y’ubufatanye mu nzego z’ingenzi zirimo ibikorwaremezo, ingufu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyatunganya, ubuzima, kubungabunga pariki z’ibirunga n’urwego rw’ubukerarugendo.
Inkuru dukesha IGIHE, ivuga ko mu bikorwaremezo, byitezwe ko u Rwanda na RDC bizongera imbaraga mu bufatanye mu kubaka urugomero rwa Rusizi III ruzatanga megawatt 206 z’amashanyarazi, rucanire abaturage barenga ibihumbi 300. Biteganyijwe ko ruzuzura mu 2030, rutware miliyoni 800$.
Mu bijyanye n’amabuye y’agaciro, Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko u Rwanda na RDC bizajya mu cyiciro kirenze kuyacukura, biyatunganye kuko ari bwo yagirira inyungu abaturage bo mu karere, kandi ko hazajyaho amategeko ahuriweho ajyanye n’umutekano w’ubucuruzi bwayo.
Ati “Dufite amabuye menshi mu karere ariko dukwiye gutera indi ntambwe yo kubishyira mu rwego rw’inganda, bikazazanira abaturage bo mu karere inyungu.”
Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko imihanda izubakwa, hubakwe ibindi bikorwaremezo by’ubwikorezi, kandi ko umuhanda wa gari ya moshi uzava kuri Lobito ushobora kugera no mu Rwanda hashingiwe kuri aya masezerano.
Ati “Hari n’umuhanda wa gari ya moshi. Havuzwe umuhora wa Lobito ushobora guhuzwa n’umuhora wa ruguru uva Mombasa n’uwo hagati uva i Dar es Salaam, ukanyura mu Rwanda, mu Burundi, ugakomereza muri RDC.”
Amerika ni yo muterankunga mukuru w’umushinga wo kubaka uyu muhanda wa gari ya moshi uzanyura Angola, RDC, Zambia na Tanzania. Byitezwe ko niwuzura, abashoramari bazajya bawifashisha mu bwikorezi bw’ibirimo amabuye y’agaciro.
Mu mjnsi ishize, Minisitiri Nduhungirehe na mugenzi we wo muri RDC, Thérèse Kayikwamba, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’akarere mu bukungu, Amerika yari ihagarariwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’umujyanama wa Perezida Donald Trump, yashyigikiye aya masezerano.
Ikiyaga cya Kivu ibihugu byombi bigabanye ni umutungo ukomeye bihuriyeho. Amasezerano ya Washington ateganya ko bizifatanya gukura Gaz Méthane muri iki kiyaga, biyitunganyemo ingufu z’amashanyarazi.
Guverinoma y’u Rwanda ihamya ko ibihugu byombi bifite amahirwe menshi byabaza umusaruro, akabifasha kwirinda amakimbirane. Yizera ko habayeho ubufatanye buteganywa mu masezerano ya Washington DC, akarere kagira amahoro arambye.
