Amakuru Politiki

U Rwanda na DR Congo basinyanye amasezerano y’amateka

Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bashyize umukono ku masezerano yari amaze igihe ategerejwe mu muhango wabereye i Washington D.C imbere ya Perezida Donald Trump n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika.

Amasezerano yasinywe, agizwe n’ibyiciro bitatu, harimo: Amahame shingiro ajyanye n’amasezerano y’amahoro; amasezerano y’amahoro n’amahame y’ubufatanye bw’akarere mu bukungu n’ukwihuza.

Mbere yo gusinya ayo masezerano, Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro na Trump bari kumwe, birangiye buri umwe, ukwe, yerekeza aho amasezerano yasinyiwe muri US Institute of Peace, Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika giharanira amahoro.

Aya masezerano yashyigikiwe cyane na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, byitezwe ko azashyira iherezo ku bibazo by’intambara zo muri RDC mu gihe yaba yubahirijwe.

Perezida Trump yavuze ko ari umunsi udasanzwe kuri Afurika no ku bihugu by’u Rwanda na RDC ndetse n’Isi yose, ashimira Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Ni umunsi mwiza kuri Afurika, ni umunsi mwiza ku Isi yose muri rusange no kuri ibi bihugu byombi. Ndashaka gushimira aba bayobozi babiri b’abanyamurava, mu by’ukuri ni abanyamurava, ni abantu badasanzwe, Perezida Tshisekedi wa RDC na Perezida Kagame w’u Rwanda, ni abantu beza.”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi twiyemeje guhagarika ibinyacumi by’imyaka y’ubugizi bwa nabi no kumena amaraso, no gutangira umwaka mushya w’ituze n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye abakuru b’ibihugu bitabiriye uyu muhango, avuga ko bigaragaza uru rugendo rwashyigikiwe n’abantu batandukanye by’umwihariko ashimira Mugenzi we Donald Trump.

Ati “By’umwihariko, ndashimira Perezida Donald Trump. Nta muntu wasabye Trump gufata izi nshingano. Akarere kacu ntikari mu tuvugwaho cyane ariko ubwo yabonaga amahirwe yo gutanga umusanzu ku mahoro, yahise ayafata. Aya makimbirane amaze imyaka 30, twabonye ubuhuza butagira ingano, ariko nta na bumwe bwabashije gukemura ibi bibazo.”

Yakomeje agira ati “Umusaruro wavuyemo ni uko dufite inzira iharuye neza kurusha izindi twagize. Aya masezerano atanga byose bikenewe mu gukemura aya makimbirane rimwe na rizima. Igihe ibintu bitagenda nk’uko byagenwe, inshingano nta bwo zizaba ziri kuri Perezida Trump ahubwo ni kuri twe.

Yijeje ko u Rwanda rutazigera runengwa kutubahiriza aya masezerano; ati “U Rwanda, ndabizi, ntabwo ruzagaragaza intege nke. Ibyo ndabibizeza. Inshingano yacu, yahoze kandi ni uko igihugu cyacu kigira amahoro n’ituze nyuma yo kunyura mu byago bikomeye.”

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, we yashimye abagize uruhare muri aya masezerano, ati “Ni yo mpamvu mbasabye mwese gutanga umusanzu wanyu mu gushyira mu bikorwa aya masezerano.”

Perezida William Ruto wa Kenya yavuze ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo aya masezerano agerweho, anasaba Trump kugira uruhare mu gukemura amakimbirane akomeje muri Sudani.

Uyu muhango wari witabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu barimo uwa Angola, João Lourenço, William Ruto wa Kenya, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mahmoud Ali Youssouf, Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya na Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria. Hari kandi na Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.

Aya masezerano yashyizweho umukono agamije kurangiza ibibazo by’intambara n’umutekano muke mu Karere
Aya masezerano yashyizweho umukono agamije kurangiza ibibazo by’intambara n’umutekano muke mu Karere

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *