Imirwano ikomeje kubera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ishyamiranyije AFC/M23 na FARDC n’imitwe bafatanyije yatumye umubare w’abaturage batari bake bata ibyabo bahungira mu Rwanda.

Umubare munini w’abari guhunga ni abagore n’abana kuko kugera mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 5 Ukuboza 2025, mu Rwanda hari hamaze kugera abarenga 520 bambukiye ku Mupaka wa Kamanyola uhuza u Rwanda na DR Congo.
Hari amakuru kandi yasakaye avuga ko hari umunara w’itumanaho wa Sosiyete ya Vodacom muri Kamanyola watwitswe, ndetse n’amashusho akomeje gucicika ku mbuga nkoranyambaga akaba awugaragaza ugurumana.
Ingabo za FARDC n’imitwe bafatanyije ndetse n’Ingabo z’u Burundi zakajije ibitero ku butaka n’ibirindiro bya AFC/M23 muri uku kwezi na yo yirwanaho isubiza ibyo bitero irasa muri Gurupoma ya Itara-Luvungi muri Teritwari ya Uvira igenzurwa n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.
Iyi mirwano ikaze irimo kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gace ka Kamanyola, yatangiye ku wa Gatatu tariki 3 Ugushyingo 2025, hakaba hari amakuru avuga ko bimwe mu bisasu bituruka ku ruhande rw’u Burundi, ibindi bigaturuka mu bice FARDC irimo, byose bikaraswa mu bice byafashwe na AFC/M23.

