Amakuru Uburezi

Gakenke: Ibyumba by’amashuri, ibikoni n’ubwiherero birenga 600 birashaje bikabije

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwagaragaje ko bukibangamiwe n’inyubako z’ibyumba by’amashuri, ibikoni n’ubwiherero birenga 600 bishaje cyane ku buryo hari ibigomba gukurwaho burundu n’ibigomba kuvugururwa.

Ibikoni bimwe na bimwe byarashaje cyane ku buryo abateka babikora banyagirwa nk’abari hanze

Muri izo nyubako harimo zimwe zubatswe mu myaka yo mu 1970 n’iza nyuma yaho ariko ubona ko zangiritse cyane hakaba hari n’izitagikoreshwa bikabangamira amasomo bikagira ingaruka ku ireme ry’uburezi.

Izi nyubako zigaragara mu mirenge hafi ya yose ariko byiganje mu Murenge wa Kamubuga ahari inyubako zo mu 1980 bigaragara ko zishaje cyane.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, avuga ko iki kibazo kizwi kandi bakigaragarije inzego z’uburezi ngo bafatanye kugikemura n’ubwo hakiri gushakishwa ubushobozi kuko kitakemurirwa rimwe kubera ubwinshi bw’ibyumba bikenewe.

Yagize ati “Mu Karere kacu ka Gakenke dufite ibyumba by’amashuri bishaje ndetse hari n’ibigomba gusenywa bikongera kubakwa bundi bushya n’ibyo kuvugurura. Byose ubiteranyije birenga 600, ubu hari amafaranga tugenda tubona kugira ngo uko ubushobozi bugenda buboneka tugende tubivugurura. Umwaka ushize twavuguruye ibigera kuri 65, muri uyu mwaka hari ibindi tugiye kuvugurura bikagendana na bya bikoni n’ubwiherero.”

Yakomeje agira ati “Gahunda irahari ariko nk’uko mubyumvishe mu mibare mvuze iracyari myinshi, icyo nababwira igihugu kibirimo kandi kirabizi ndetse n’ubu ngubu harimo ubugenzuzi Mineduc irimo gukora kugira ngo nabo bashake amafaranga adufasha kuvugurura ibi byumba.”

Ni ikibazo kandi kigarukwaho n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bufuga ko buri gukorana n’abafatanyabikorwa mu kugenda bagikemura buhoro buhora kandi ko bafite icyizere ko nigikemuka bizabafasha no kugabanya ubucucike mu mashuri nk’uko byagarutsweho na Guverineri Mugabowagahunde Maurice mu kiganiro baheruka kugirana n’itangazamakuru.

Yagize ati “Iki nacyo ni ikibazo cyari kiduhangayikishije ariko turi gukoraho buhoro buhora, twagize amahirwe tubona abafatanyabikorwa, turi kubaka amashuri mashya, biradufasha kugira amashyuri mashya no kugabanya ubucucike mu mashuri yacu n’ahandi rero ni uko mu tundi turere.

“Uturere two mu cyaro hari amafaranga bahawe ajya muri ibyo bikorwa ku buryo ibyo byuma bigiye kuvugururwa.”

Abajijwe ku bikoni ubona ko bishaje ariko ntibifungwe kandi ubona ko byateza ibibazo ku babikoresha, Guverineri Mugabowagahunde, avuga ko ibyo byose babigenzura ku buryo n’ubwo bigaragara nk’ibishaje batakwemera ko byagera ku rwego byakwangiza ababikoresha.

Ati “Hariya hantu ni abana bacu bigamo, ntabwo rero dushaka ngo abana bagiye ku ishuri kubera batekewe ahantu hameze nabi baveyo barwaye ibindi bintu bidasanzwe niyo mpamvu dushyiramo imbaraga mu kubigenzura.”

Ibikoni bimwe na bimwe byarashaje cyane ku buryo abateka babikora banyagirwa nk’abari hanze

Hari n’ibyumba by’amashuri byashaje cyane ku buryo iyo imvura iguye bimura abana bakajya mu bindi byumba ugasanga barenga 120 mu cyumba biga mu myaka itandukanye

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *