Ikipe ya APR FC yatsinze Etincelles FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona utarabereye igihe, yongera gusubira ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda, RPL.
Muri uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Ukuboza 2025, kuri Kigali Pele Stadium, wakiriwe na APR FC, wagomba gukinwa tariki ya 4 Ukwakira 2025, ariko uza kugirwa ikirarane kubera ko APR FC yari mu mikino ya CAF Champions League.
Amakipe yombi yagaragazaga ishyaka kuko yari anyotewe n’intsinzi, ariko ku munota wa 32, APR FC ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mamadou Sy ku mupira yakuye mu kibuga hagati.
Iminota 45 yaje kongerwaho indi ibiri yahiriye APR FC, kuko hashize umunota umwe gusa, Djibril Ouattara yatsindiye APR FC igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Mamadou Sy ari mu rubuga rw’amahina ndetse igice cya mbere kirangira gutyo.
Ku munota wa 47, Etincelles FC yabonye koruneri iterwa neza umupira usanga Gedeon Ndonga Bivula yishyurira Etincelles FC igitego cya mbere ku mupira abakinnyi ba APR FC bananiwe gukura mu izamu.
Umukino warangiye APR FC itsinze Etincelles ibitego 2-1, ifata umwanya wa kabiri n’amanota 18 inganya na Gasogi United, ikurikiye Police FC ya mbere naho Etincelles yagumye ku mwanya wa 15 n’amanota arindwi.
APR FC imaze gukina imikino icyenda mu gihe Police FC zizahura ku wa Gatandatu, yo yakinnye imikino 10.
