Amakuru Ibidukikije

Gakenke: Inzego z’umutekano zateye ibiti 2000 bivangwa n’imyaka

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 02 Ukuboza 2025, Inzego z’umutekano zikorera mu Ntara y’Amajyaruguru zateye ibiti 2000 bivangwa n’imyaka ku buso bwa hegitari 10, abaturage basabwa kubibungabunga.

Abaturage basabwe kubungabunga ibiti baterewe kugira ngo bibahe umusaruro

Ibyo biti byatewe mu Mudugudu w’Icyerekezo wa Kagano, mu Kagari ka Mwiyando, Umurenge wa Muzo ho mu Karere ka Gakenke ahatujwe abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye aka Karere mu 2023.

Iki gikorwa cyateguwe n’inzego z’umutekano zikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, kitabiriwe n’Infabo, Polisi, ubuyobozi bwinzego z’ibanze n’avaturage bahurije hamwe imbaraga bagatera ibiti bizabafasha kurwanya isuri, kubona ibishingirizo, kubona umwuka mwiza no konferera uburaka ifumbire.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Marie Thèrése, yashimye uruhare rw’inzego z’umutekano mu guteza imbere imibereho y’umuturage.

Yagize ati “Dushima ibyiza mudahwema kutugezaho byaba ibirebana n’umutekano mukora nk’inshingano za buri munsi ndetse mukongeraho no kudufasha mu bikorwa bigamije iterambere by’abaturage. Turabizeza ko ibi biti mudutereye, tuzafatanya n’abaturage kubibungabunga bikaduha umusaruro ukwiye.”

Uyu muyobozi yavuze ko ibi biti bizafasha mu gukomeza ubutaka bw’ahari kubakwa uyu Mudugudu kandi bikaba bizabungwabungwa kugira ngo bizatange amahumbezi ku bawutuye.

Ati “Tuzakomeza kwibukiranya akamaro k’igiti bityo buri wese bizarusheho kumutera umuhate wo kwita kuri ibi biti bityo buri wese akazanezezwa n’umusaruro bizatanga igihe bizaba byakuze.”

Ni igikorwa kishimiwe n’abaturage nabo bahamya ko igisigaye ari inshingano zabo zo kubungabunga ibiti baterewe.

Inzego z’umutekano zashimye uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano kandi basabwa gukomeza ubwo bufatanye kuko umutekano ariwo nshingiro ya byose.

Kugira uruhare mu bikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, bituma inzego z’umutekano zirushaho kugirirwa icyizere nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bw’urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, aho mu bushakashatsi ngarukamwaka rwagaragaje ko Inkingi y’Umutekano n’ituze rusange by’abaturage byongeye kuza ku isonga n’amanota 90,02% uyu mwaka.

Inzego z’umutekano zigira uruhare runini mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *