Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwongeye gushyira umucyo ku kibazo cy’abaturage bakishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bitwaje ko bayabonye mu mirima yabo, bwihanangiriza ababishoramo imari kuko nibatabireka bazabihanirwa bikomeye.
Mu Turere twose tw’Intara y’Amajyaruguru, habonekamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko butandukanye ndetse hagakorerwa n’ubucukuzi bwayo aribyo bituma hari n’abishora mu bucukuzi mu buryo butemewe bikaba byashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ibi byiyongeraho amakimbirane avuka ku bakora ubwo bucukuzi baba bishoye mu mirima itari iyabo bakangiza ibikorwa biba birimo no kuhasiga hadasubiranyije kuko baba babikora mu buryo butemewe.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, avuga ko ikibazo cy’abakishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe kizwi kandi ko cyafatiwe ingamba zo kugikemura zirimo ubukangurambaga bwo kwigisha ababukora bakabireka.
Yagize ati “Turifuza ko umutekano waho waba mwiza, niyo mpamvu ubuyobozi bw’Intara dufatanyije n’uturere duhora dukora ingenzura rihoraho ku birombe by’amabuye y’agaciro ariko na Leta ikaba yaradufashije muri rusange kuko bavuguruye amategeko ahana abantu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.”
“Ibihano byariyongeye ndetse dukora n’ubukangurambaga dufatanyije na RIB, ariko na none hongewe ingamba z’ubwirinzi ku bikoresho byahawe abadufasha gucunga umutekano, ubu hongewemo itudege duto (Drones), twinshi ndetse n’abafite ibirombe bongereye uburinzi.”
Goverineri Mugabowagahunde, yakomeje avuga ko ubu hahinduwe uburyo bwakoreshwaga mu mu gukumira ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe kandi ko zigenda zitanga umusaruro.
Ati “Ubu mu bukangurambaga turagenda tukereka abantu amashusho yabo tukababwira ngo ubu ni ukubaburira ubutaha muzahanwa.”
“Icya gatatu twahinduye uburyo kuko mbere twaragendaga tugafata umuntu ariko ugasanga hari undi ubyihishe inyuma ushyiramo imari (Big Fish), abo rero nabo tumaze iminsi tubafata kugira ngo duce intege abo.Izi ngamba zose zatanze umusaruro ufatika kandi umutekano mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni ikintu dushaka gushyiramo imbaraga.”
Ingingo ya 63 y’Itegeko n° 072/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ivuga ko Umuntu ku giti cye ukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu itari munsi ya 25.000.000 Frw ariko itarenze 50.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko runategeka ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro yafatiriwe agashyikirizwa Urwego rubifitiye ububasha, kugira ngo agurishwe mu cyamunara; gusubiranya aho yacukuye amabuye y’agaciro; gusana cyangwa kuriha ibikorwa remezo byangiritse cyangwa gusana cyangwa kuriha imitungo y’abaturage yangiritse
Ingingo ya 64 ikomeza ivuga ko; Umuntu utunga amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka 1 ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu ya 30,000,000 Frw, ariko itarenze 60,000,000 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Mu ngingo ya 65; uhamijwe n’urukiko gucuruza amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu ya 60.000.000 Frw ariko itarenze 120.000.000 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

